Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Armenia, Vahagn Khachaturyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nka Ambasaderi utahafite ibiro.
Ni umuhango wabereye i Yeven muri Armenia kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026.
Perezida Vahagn Khachaturyan yagaragaje ko ari ngombwa ko umubano hagati y’u Rwanda na Armenia urushaho gushinga imizi no kugira ibikorwa bifatika.
Ati: “Ni ingenzi cyane ko dushimangira kandi tugateza imbere umubano hagati y’ibihugu byacu.”
Perezida Khachaturyan yashimangiye ko hakenewe kongerwa ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi, ndetse hagashakwa amahirwe yo kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ubwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga rigezweho ndetse no guhanga udushya.
Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashimiye Perezida wa Armenia uburyo yakiriwe, anamushyikiriza indamutso ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Uyu muhango ubaye nyuma y’uko tariki 9 Kanama 2026 Ambasaderi Nzabamwita yabanje gushyikiriza izi mpapuro Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Armenia, H.E. Mnatsakan Safaryan.
U Rwanda na Armenia bikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubufatanye mu bya politiki n’izindi mu nyungu z’ibihugu byombi.
Ambasaderi Nzabamwita afite icyicaro mu Burusiya aho anahagarariye u Rwanda muri iki gihugu, akanaba Ambasaderi mu bihugu bya Armenia, Belarus na Serbia.










