Element EleéeH yagaragaje ibyishimo nyuma yo kurangiza ifata ry’amajwi y’indirimbo ye yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ne-Yo izaba iri ku muzingo w’indirimbo (Album) we wa mbere yenda gusohora.
Mu mashusho Element yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, agaragaramo ari kumwe na Ne-Yo bahoberana ndetse amwongorera amagambo ubona ko bombi bameranye neza.
Ntihazwi neza igihe iyi ndirimbo izasohokera gusa kubona amashusho y’aba bombi byateye amatsiko menshi abakunzi ba Element n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange y’uburyo iyi ndirimbo izaba imeze.
Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element EleéeH mu gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi kuva muri 2020 ndetse nyuma atangira kuririmba aho yaje gusohora indirimbo ze nk’umuhanzi muri 2022 ni umwe mu bahanzi bagezweho kandi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Ibi bigaragarira mu ndirimbo ze zakunzwe by’umwihariko iziri ku muzingo muto (EP) yise “Genesis” wariho indirimbo 6 arizo “Kashe”, “Fou de toi” yakoranye na Rosskana na Bruce Melodie, “Milele”, “Tombé”, “Maaso” na “AYAYAAH” yakoranye na Joshua Baraka & Bien.
Indirimbo Element aheruka kugaragaramo ni “Ninde” yakoranye na Shaffy nawe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Ne-Yo ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya RnB, uzwi ku ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’imyaka myinshi amaze mu ruganda rwa muzika.
Ne-Yo yakunzwe mu ndirimbo nka “Miss independent”, “So sick”, “One in a Million”, “Incredible” yakoranye na Céline Dion n’izindi.








