sangiza abandi

Volleyball: U Rwanda rwatsinze DR Congo mu Gikombe cy’Afurika

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball y’abagore yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gikombe cy’Afurika, CAVB Women’s Nations Volleyball Championship 2026.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2026 muri Kasarani Indoor Arena i Naironi muri Kenya ahari kubera iki gikombe cy’Afurika.

Uyu mukino wagiye gukinwa amakipe yombi afite amanota 3 kuko mu mukino wa mbere mu matsinda u Rwanda rwari rwatsinze Algeria amaseti 3-0 na DR Congo yari yatsinze u Burundi amaseti 3-0.

Umutoza w’u Rwanda Frédéric Guérin ntabwo yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino wa Algeria, n’ubundi habanjemo Ndagijimana Iris nk’usaranganya imipira (Setter), abataka b’imbere (Outside hitters) bari Tuyishime Aloysie na kapiteni Munezero Valentine naho umwataka w’inyuma (Opposite hitter) yari Nyirahabimana Marie Divine usanzwe ukinira APR WVC.

Musabyemariya Donatha na Dusabe Flavia bakinaga hagati (Middle blockers) naho libero w’ikipe ni Uwimbabazi Lea usanzwe akinira RRA WVC.

U Rwanda rwatwaye iseti ya mbere ku manota 25-17, rutwara iya kabiri ku manota 25-15 ndetse rutwara n’iseti ya gatatu ku manota 25-16.

U Rwanda rwakuye amanota 39 mu kwataka, amanota 10 mu kuboloka n’amanota 5 ya serivisi (Ace) naho DR Congo yakoze amanota 23 yo kwataka, amanota 6 yo kuboloka n’amanota 2 avuye muri serivisi.

Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda rwabaye rwiza imbere ya DR Congo by’umwihariko mu kuboloka (Blocks) no mu guseriva (Service).

Nyirahabimana Marie Divine niwe wakoreye ikipe y’u Rwanda amanota menshi, yakoze amanota 15, Dusabe Flavia wanakoze block y’inota rya nyuma ry’umukino yakoze amanota 12 naho Musabyemariya Donatha akorera u Rwanda amanota 8.

Kugeza ubu ntabwo Mukandayisenga Benitha usanzwe ukina yataka imbere (Outside hitter) muri APR WVC ndetse wanabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka ntabwo arabasha gukina kubera ikibazo cy’imvune afite ariko hari ikizere ko azakina imikino iri imbere.

U Rwanda rusigaje umukino umwe muri iri tsinda aho ruzahura n’ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Ikipe izatwara igikombe cy’Afurika izahita ibona y’imikino Olempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2028 naho amakipe 3 ya mbere azahita abona itike y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza itsinda RDC

Photos:

[fluentform id="3"]