sangiza abandi

Abacus igiye gukoreshwa mu gihugu hose mu gukundisha abana imibare

sangiza abandi

Urwego rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze mu Rwanda REB rwatangaje ko gahunda yo gukoresha uburyo bwo kubara vuba vuba buzwi nka Abacus ikoreshwa mu mashuri abanza igiye kwagurwa ikagera mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha abana gukunda imibare no kuyitinyuka.

Mu muhango wo gusoza amarushanwa ya Abacus Mental Math yabereye kuri Lycee de Kigali ku wa 25 Kanama 2026.

Umuyobozi wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko kimwe mu nshingano z’urwego rushinzwe uburezi bw’ibanze ari uguhugura abarimu, ndetse ko batangiye kubongerera ubumenyi ku ikoreshwa ry’ubu buryo n’ibikoresho byifashishwa.

Dr. Mbarushimana yavuze ko Abacus iteganyijwe mu nyigisho z’amashuri abanza, ariko ko hakiri urugendo rwo kuyimenyekanisha no kuyikundisha abana kugira ngo barusheho gukunda imibare no kuyitinyuka.

Yagize ati: Turacyafite urugendo rwo kuyikundisha abana kugirango bakunde imibare kandi bayitinyuke.”

Yasobanuye ko gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, aho abana bahawe amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya Abacus Mental Math no kugaragaza ubushobozi bafite mu mibare.

Dr. Mbarushimana yavuze ko mu biruhuko bizakurikiraho iyi gahunda izagezwa mu gihugu hose, kugira ngo abana bo mu turere dutandukanye na bo babone amahirwe yo kwitabira amarushanwa.

Ati: Ibi byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ariko noneho mu biruhuko bitaha tuzabikora mu gihugu hose kugira ngo abana bose bahatane, noneho hazagire abana baze guhatana ku rwego rw’igihugu.”

Ni gahunda igamije gutuma imibare idafatwa nk’isomo rigoye cyangwa riteye ubwoba, ahubwo abana bakayiga mu buryo bubashimisha, bakagira ubushobozi bwo kubara no gutekereza vuba.

Yasabye ababyeyi kugira uruhare muri iyi gahunda, bakunganira abana babo gukoresha Abacus no kubafasha kurushaho kugira ubushake bwo kwiga imibare.

Mu gihe amarushanwa ya Abacus Mental Math amaze gukorwa i Kigali, ubuyobozi buteganya no kuyagura akagezwa mu tundi turere mu biruhuko bizakurikiraho, ku buryo abana benshi bazabona amahirwe yo kwitabira no guteza imbere ubumenyi bwabo mu mibare.

Abacus ni agakoresho kifashishwa mu mashuri mu gufsaha abana kubara no gutekereza vuba mu mibare

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]