Taikun Ndahiro yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko aho gufungwa yakoherezwa muri gahunda yo kuvura no gufasha abashaka kureka ibiyobyabwenge, nyuma yo kwiregura ku byaha byo kwigomeka ku nzego z’umutekano no gukoresha urumogi.
Mu iburanisha ryo ku wa 10 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 26 Kanama 2026, inzego z’umutekano zagiye mu rugo rwa Taikun nyuma yo guhamagarwa na Kubwayo Lenzo uzwi nka DJ Lenzo, basanga yikingiranye mu cyumba.
Bwavuze ko Taikun yakubise Umudaso umugeri ndetse agashaka gufungurira imbwa ye abashinzwe umutekano. Hanavuzwe ko mu isuzuma ry’ibiyobyabwenge yasanzwemo urumogi ruri ku gipimo cya 280, bituma Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Taikun yemeye ko yatangiye kunywa urumogi muri Gicurasi 2025, ariko avuga ko muri Mata 2026 yatangiye kurureka nyuma yo kugirwa inama n’umuvugizi wa RIB.
Yasobanuye ko kubana na DJ Lenzo byamugoye kurureka kuko yajyaga aruzana mu rugo akarunywera imbere ye, bikamwongerera akayihayiho ko kongera kurukoresha.
Yavuze ko nyuma y’amakimbirane hagati yabo, inzego z’ibanze na RIB zabahaye igihe DJ Lenzo yagombaga kuba yamaze kuva mu nzu, ariko akanga kugenda.
Taikun yavuze ko yaje gutwika impapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo ave mu nzu, ariko DJ Lenzo ahamagara inzego z’umutekano.
Yahakanye ko yashatse kwiyahura cyangwa ko yakubise abashinzwe umutekano, avuga ko icyo yise kwigomeka ari uko yatindaga kwemera kwambara amapingu.
Ati: “Ibyo bise kwigomeka ni uko natinze kumva ibyo abapolisi bambwiraga byo kwambara amapingu.”
Ku bijyanye no gutwika impapuro, yagize ati: “Ntabwo wakwiyahura ngo ucane impapuro!”
Umwunganira na we yavuze ko iyo Taikun aza kuba yarakubise abashinzwe umutekano nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, hakabaye hari raporo ya muganga ibigaragaza.
Taikun yasabye imbabazi ku kuba yarakoresheje urumogi, avuga ko yari azi ko ari icyaha, anasaba ko yoherezwa kurukamurwamo ibizwi nka rehabilitation kugira ngo abone uko areka ibiyobyabwenge.
Urukiko rwavuze ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa 16 Nzeri 2026.









