Umunyarwanda Uwizeyimana Enock uzwi nka Kagarara wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Ashton Small, yujuje miliyoni y’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aba uwa munani mu Banyarwanda bamaze kugera kuri uyu mubare kuri uru rubuga.
Kagarara amaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko binyuze mu bikorwa ngororamubiri ndetse n’amashusho ashimisha abamukurikira.
Kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram abigezeho nyuma y’igihe gito atangiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma yo guhura n’Umunyamerika Ashton Hall uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bombi bamenyanye mu mezi atatu ashize, nyuma baza gukorana ibikorwa bitandukanye birimo urugendo ingendo bakoranye mu bihugu bitanu bya Afurika, aho bakoraga ibikorwa bitandukanye kandi bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga.
Muri uru rugendo kandi niho Ashton Hall yashimangiye izina rya “Ashton Small”, izina ryahise rimenyekana cyane mu bakurikira ibikorwa bya Kagarara ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva icyo gihe, Kagarara yakomeje gukurikirwa n’abantu benshi, by’umwihariko kubera amashusho y’imyitozo ngororamubiri n’ibindi bikorwa bitandukanye asangiza abakunzi be.
Kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram bitumye aba Umunyarwanda wa munani ugeze kuri uyu mubare, nyuma y’abandi Banyarwanda barimo Bruce Melodie, Shaddyboo, Miss Mutesi Jolly, Meddy, The Ben na Israel Mbonyi.









