sangiza abandi

Ubutabera nsanasano no kwemera icyaha bikomeje kugabanya ubucucike mu magororero

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko politiki y’ubutabera nsanasano, irimo uburyo bwo gukemura ibibazo hifashishijwe ubwumvikane no kwemera icyaha, iri mu byafashije kugabanya ubucucike mu magororero mu myaka 15 ishize, aho bwavuye kuri 144,5% bukagera kuri 97,5%.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko iyi politiki ikomeje gutanga umusaruro, ashimangira ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo byoroheje binyuze mu bwumvikane aho kwitabaza inkiko mu manza zose.

Yagize ati: “Mbere gato y’uko politiki yo gukoresha ubutabera nsanasano ijyaho, ubucucike mu magororero bwari bumaze kugera kuri 144,5%. Nyuma y’uko iyo politiki itangiye gushyirwa mu bikorwa, ubucucike bwagiye bugabanuka, ubu bukaba bugeze kuri 97,5%.”

Ubucucike mu magororero bwazamutse cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abantu benshi bafungwaga bakekwaho cyangwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Mu 2010, raporo y’ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi kuri politiki n’ingamba zo gukumira ibyaha yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bya Afurika byari bifite umubare munini w’abagororwa ugereranyije n’abaturage babyo. Icyo gihe, abantu 547 muri buri 100.000 bari bafunzwe.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2024/2025, ku igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero yo mu Rwanda, igaragaza ko abantu 74.253 bari bafungiye mu magororero 14 yari afite ubushobozi bwo kwakira abantu 67.431. Ibi byagaragazaga ubucucike bwa 110%.

Muri abo bagororwa, 58.084 bari bafungiye ibyaha bisanzwe, bangana na 78,2%, mu gihe 16.169 bari bafungiye ibyaha bya Jenoside, bangana na 21,8%.

Imibare ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu igaragaza ko muri Werurwe 2026, ubucucike mu magororero bwari bugeze kuri 97,2%.

Ikindi cyagaragaje ko ubucucike bukomeje kugabanuka ni ifungwa ry’Igororero rya Bugesera, nyuma y’uko umubare w’abagororwa barifungiwemo ugabanutse hafi kimwe cya kabiri, bigatuma abari barimo bimurirwa mu yandi magororero.

Kwemera icyaha n’ubwumvikane bikomeje kugabanya ubucucike

Kuva mu mwaka w’ubucamanza wa 2022/2023 kugeza mu wa 2025/2026, imanza 36.227 zakemuwe binyuze mu kwemera icyaha no kugabanyirizwa igihano, mu gihe izindi 1.857 zakemuwe hifashishijwe ubwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yatangaje ko politiki y’ubutabera nsanasano mu nkiko yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mezi 10 ashize kandi ko imaze gutanga umusaruro ugaragara.

Yavuze ko biteganyijwe ko umwaka w’ubucamanza uzarangira hamaze gukemurwa imanza 4.000 binyuze muri iyi politiki.

Muri rusange, kugeza muri Kamena 2026, imanza 38.084 zari zarakemuwe hatisunzwe inzira isanzwe yo kuburanisha imanza mu nkiko.

Iyi politiki igamije koroshya imitangire ya serivisi z’ubutabera, kugabanya igihe n’amafaranga bitangwa mu manza, no gufasha gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, mu gihe hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bw’ababuranyi.

Photos:

[fluentform id="3"]