sangiza abandi

Huh Jungae yatanze impapuro zimwerera guhararira Koreya y’Epfo mu Rwanda 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera, Huh Jungae, guhagararira Repubulika ya Korea y’Epfo mu Rwanda nka Ambasaderi mushya w’icyo gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yahaye Huh Jungae ikaze mu nshingano nshya, amwifuriza ishya n’ihirwe muri manda ye ahagarariye Korea y’Epfo mu Rwanda.

Korea y’Epfo ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’ubufatanye bw’ibihugu byombi bukubiyemo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, guteza imbere ubumenyi n’abakozi, ubuvuzi n’uburezi.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. U Rwanda rwafunguye ibiro bihagarariye inyungu zarwo muri Korea y’Epfo mu 2008, mbere y’uko bihinduka Ambasade mu 2009.

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubu bufatanye, muri Kamena 2026, Nduhungirehe yitabiriye inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Korea n’Afurika yabereye i Seoul. Muri iyo nama, u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana na Korea y’Epfo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubufatanye no gushaka izindi nzego z’imikoranire.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kandi bukomeje kwagukira no mu zindi nzego. Muri Kanama 2026, Polisi y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo byashyize umukono ku masezerano agamije kongera imikoranire mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gusangira amakuru n’ubumenyi, amahugurwa no kongerera ubushobozi abapolisi.

Huh Jungae kandi yari amaze igihe akorera mu Rwanda, aho muri Kanama 2026 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Kugirwa Ambasaderi wemewe mu Rwanda kwe biteganyijwe ko bizatanga andi mahirwe yo kurushaho guteza imbere umubano wa Kigali na Seoul, cyane cyane mu ikoranabuhanga, uburezi, ishoramari, ubucuruzi no guteza imbere ubumenyi n’abakozi.

Huh Jungae yatanze impapuro zimwerera guhararira Koreya y’Epfo mu Rwanda 
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera, Huh Jungae, guhagararira Korea y’Epfo mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]