Umuhanzi akaba n’umwe mu bakomeye mu gutunganya imiziki, Mugisha Fred Robinson, uzwi nka Element EleéeH, yashyize hanze amashusho y’amagambo y’indirimbo ye nshya yise ‘My Dear’.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 17 Nzeri 2026, ikaba iri mu bikorwa bishya Element EleéeH ari kugeza ku bakunzi be
‘My Dear’ ni umwe mu mishinga mishya Element EleéeH agejeje ku bakunzi b’umuziki we mu gihe akomeje kwagura ibikorwa bye nk’umuhanzi, nyuma y’imyaka azwi cyane mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi.
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’umushinga ‘GENESIS’, umuzingo w’indirimbo (EP) ya Element EleéeH yasohotse ku wa 3 Kamena 2026, igizwe n’indirimbo esheshatu. Muri izi ndirimbo harimo ‘Kashe’, ‘Tombé’ na ‘MAASO’, ndetse na ‘Fou De Toi’ yakoranye na Bruce Melodie na Rosskana.
Muri uyu mwaka kandi, Element EleéeH yatoranyijwe muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa, aba Umunyarwanda wa mbere wahawe iri shimwe.
Muri Kanama 2026, amakuru yatangajwe mu itangazamakuru yavugaga ko Element EleéeH yakoze indirimbo afatanyije n’umuhanzi w’Umunyamerika Ne-Yo, ikaba iteganyijwe kujya kuri album ye ya mbere. Iyo album kandi yatangajwe ko iri gutegurwamo imikoranire n’abandi bahanzi barimo Ruger, Kizz Daniel na Qing Madi.









