sangiza abandi

Amnesty International yongeye kwibasira u Rwanda inashinja M23 kwica abakora mu birombe

sangiza abandi

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, washinje umutwe wa AFC/M23 ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu bice by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugenzura, birimo kwica abantu, iyicarubozo n’imirimo y’agahato mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Ibi bikubiye muri raporo nshya y’uyu muryango yasohotse ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ivuga ko bamwe mu barwanyi ba AFC/M23 bakoreye abacukura mu birombe ibikorwa by’ihohoterwa ahacukurwa amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Amnesty ivuga ko yakoze iperereza ishingiye ku biganiro yagiranye n’abantu 26 ndetse n’isesengura ry’amashusho n’amafoto byafashije mu gukusanya amakuru ajyanye n’ibivugwa muri ibyo bice.

Uyu muryango uvuga ko wagaragaje imanza 18 z’abacukuzi bishwe ahitwa Rubaya muri Kivu y’Amajyaruguru na Lomera muri Kivu y’Amajyepfo.

Raporo ivuga ko abantu 10 muri abo bishwe bakubiswe, babiri bakaraswa, mu gihe abandi batandatu basanzwe bapfuye nyuma yo gushimutwa.

Amnesty kandi ivuga ko abacukuzi 16 n’abandi baturage bo muri utwo duce bayibwiye ko bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo no gafatwa nabi.

Muri Rubaya, bamwe mu bakozi bo mu birombe bavuga ko bafungiwe mu cyumba cyo munsi y’ubutaka ndetse ko bakubitwaga inshuro zigera kuri eshatu ku munsi.

Raporo ya Amnesty ikomeza ivuga ko hari abacukuzi bahatiwe gukomeza gukora ibikorwa byo gucukura munsi y’ubutaka mu gihe kirenga icyumweru, mu gihe abandi ngo baterwaga ubwoba bwo koherezwa mu nkambi z’imyitozo ya gisirikare ya M23 cyangwa bagasabwa amafaranga kugira ngo barekurwe.

Amnesty ivuga ko ibyo bikorwa bigize ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu birombe, cyane cyane mu bice umutwe wa AFC/M23 ugenzura.

Amnesty yongeye kwikoma u Rwanda

Uretse ibirego by’ihohoterwa, Amnesty International inavuga ko hari zahabu na coltan byacukuwe muri ibyo bice byagejejwe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muryango uvuga ko hari imifuka irimo zahabu yoherejwe mu bwato inyujijwe i Kamembe mu Rwanda, ivuye mu gace ka Lomera muri Kivu y’Amajyepfo.

Amnesty ivuga ko yagerageje kuvugisha abo muri AFC/M23 ndetse n’abayobozi b’u Rwanda mbere y’uko raporo isohoka kugira ngo bagire icyo bavuga kuri ibyo birego, ariko ko nta gisubizo yabonye.

Kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga, ubuyobozi bwa AFC/M23 na Guverinoma y’u Rwanda ntibwari bwatangaza icyo buvuga ku birego bikubiye muri iyi raporo.

Amnesty International imaze igihe itangaza raporo ku ihohoterwa n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu mu karere, ariko zimwe mu raporo zayo zagiye zivugwaho impaka, cyane cyane ku bijyanye n’amakuru yakoreshejwe n’uburyo yakusanyijwe.

Ntabwo ari ubwa mbere Amnesty International ikoze raporo igaragaza ko AFC/M23 yica, ikanakorera iyicarubozo ndetse ikarigisa abaturage bo mu bice igenzura ariko izi raporo zose iri huriro rizamaganira kure rivuga ko nta shingiro zifite ndetse ko ari ibinyoma.

Amnesty International yashinje AFC/M23 guhonyora uburenganzira bw’abakora mu birombe mu bice igenzura

Photos:

[fluentform id="3"]