sangiza abandi

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zahaye abana ibikoresho by’ishuri zinavura abaturage

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, zigize RWABG VIII n’Ibitaro by’ingabo z’u Rwanda byo ku rwego rwa 2, ndetse n’izo muri  RWANBATT-1 zahaye abana ibikoresho by’ishuri.

Ibi bikorwa byabaye ku wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026, mu rwego rwo gufasha abana gutangira umwaka w’amashuri wa 2026–2027 bafite ibikoresho by’ibanze, ndetse no mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.

Ingabo za RDF n’izindi bafatanyije gukorera ubutumwa bwa MINUSCA mu gice  cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba, batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri bo ku Ishuri Ribanza rya Lydjama riri i Bria. 

Mbere yo gutanga ibyo bikoresho, itsinda ry’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda ryatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 70 bo muri ako gace ka Bria.

Muri iki gikorwa Sous-Préfet wa Haute-Kotto, Brahim Abdoulaye; wavuze mu izina rya Guverineri w’Intara ya Fertit, yahsimye abasirikare ba MINUSCA kuba bagize uruhare mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, ndetse no gufasha abana n’ababyeyi mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri. 

Yavuze ko ibikoresho by’ishuri batanze bizafasha abanyeshuri gutangira umwaka w’amashuri mu buryo bwiza, anashimira MINUSCA ku ruhare igira mu kubungabunga amahoro, umutekano no gufasha abaturage.

Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCA mu gice  cy’ Amajyaruguru y’Uburasirazuba, Brig Gen Joseph Mokwema, yavuze ko gushyigikira amashuri abanza ari uburyo bwiza bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, kuko uburezi ari ingenzi mu kubaka amahoro arambye. 

Yagize ati: “Ntushobora kwitega amahoro hatabayeho uburezi,”yongeraho ko iki gikorwa kigaragaza ubwitange bwa MINUSCA mu guteza imbere uburezi no kubaka amahoro.”

Yashimangiye kandi akamaro k’ubufatanye hagati y’abari mu butumwa bw’amahoro n’abaturage bo mu gace bakoreramo, avuga ko uburezi bufasha urubyiruko kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.

Yakanguriye abaturage gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere amahoro, ashimangira ko amahoro n’umutekano bituma abantu bakomeza ibikorwa byabo bya buri munsi kandi bigatuma abana biga mu buryo butekanye.  

Ku rundi ruhande, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafurika (MINUSCA), bo muri RWANBATT-1,  batanze ibikoresho by’ishuri ku  banyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Ben-Zvi riherereye i Bangui.  

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Gatanu (5th Arrondissement) ka Bangui, Yemo Alain, Umujyanama Mukuru w’Uburezi muri iryo shuri, Madamu Kabounga Noélla, ndetse n’abasirikare ba RWANBATT-1 bayobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, Maj James Munyaneza. 

Photos:

[fluentform id="3"]