sangiza abandi

Umunota umwe ni miliyoni 10 Frw: FERWAFA yatangaje ibiciro byo kwamamaza muri Sitade Amahoro

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro byo kwamamaza ku mikino ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakira mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

FERWAFA yatangaje ko kwamamaza umunota umwe ku nsakazamashusho zo muri Sitade Amahoro (Led Advertising) ari miliyoni 5 Frw ku bigo byo mu Rwanda ndetse na miliyoni 10 Frw ku bigo mpuzamahanga.

Amafaranga nyirizina ikigo kizajya gishaka kwamamaza kizajya cyishyura azajya aterwa n’iminota kizajya kimara.

FERWAFA yatangaje ko ikigo kizajya cyamamaza kitazajya kigaragara kuri Led Screens gusa ahubwo kizajya gishyirwa no ku byapa by’ahabera ikiganiro n’itangazamakuru (Press conference backdrop), ku mafoto y’imikino (Official digital & event graphics), kivugwe muri Sitade (Public-address mentions) ndetse kigaragazwe kuri Televiziyo Rwanda aho imikino izajya ica (RTV live broadcast visibility).

Amavubi azakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika itatu (3) kuri Sitade Amahoro, azatangira yakira Liberia ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, saa kumi n’ebyiri zuzuye (18:00).

Photos:

[fluentform id="3"]