Uwase Raissa Vanessa, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 yavuze ko abagabo ari “inyamanswa” abakobwa abakobwa bakwiye kwigishwa uko bazirinda, asaba ababyeyi gutangira kubyigisha abana babo bakiri bato
Ibi Miss Vanessa yabigarutseho mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yagaragaje impungenge ku mutekano w’abakobwa ndetse n’uruhare rw’ababyeyi mu kubigisha kwirinda abantu bashobora kubagirira nabi.
Yagize ati: “Niba ufite umukobwa muri iyi si irwaye, ikintu cyonyine wakora aka kanya kugira ngo umurinde, ni ukumwigisha kwirwanaho akiri muto. Isi irimo abagabo ni mbi cyane. Twigishe abakobwa bacu uko bakwiye kwirinda izo nyamanswa.”
Vanessa yakomeje avuga ko, ku bwe, abagabo badakwiye guhabwa icyizere bitewe gusa n’uburyo bafitanye isano n’umwana w’umukobwa. Yavuze ko yaba se w’umukobwa, musaza we, nyirarume cyangwa mubyara we, bose bakwiye kwitonderwa.
Miss vanessa wamenyekanye cyane nyuma yo kuba igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2015, yakomeje asaba abagore kumva neza ubutumwa atanga no kubukoresha mu kurinda abana babo b’abakobwa.
Yavuze ko abagore nibumva neza iki kibazo bakakigira umuco wo kwigisha abana babo, bizabafasha kurushaho kubarinda abantu bashobora kubagirira nabi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Miss Vanessa yasabye abandi bagore kwigisha abana babo b’abakobwa kugira ubushobozi bwo kwirinda no kutizera umuntu uwo ari we wese mu buryo buhumye.








