sangiza abandi

Yowe Bogari umunyerewe ku mbuga nkoranyambaga yasohoye indirimbo

sangiza abandi

Kwizera Cedric wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Igikoko Yowe Bogari (Content Creator) yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Impeta’.

Iyi ndirimbo yahuriyemo na Pakkage ari nawe wayikoze mu buryo bw’amajwi na Londun yagiye hanze ifite n’amashusho yakozwe na Boycutter

‘Impeta’ igaruka ku nkuru y’urukundo igaragaramo abandi bantu basanzwe bazwi ku mbuga nkoranyambaga barimo Loxxah bakinana iyi nkuru basezeranye ndetse na Musinga uba ari pasiteri uba uri kubasezeranya.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Bogari yanditse ko yinjiye mu muziki ndetse avuga ko ‘Impeta’ yayiririmbiye umugore we nk’ikimenyetso cy’urukundo n’urugwiro amufitiye.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga yaragize ati ”Muraho mwese! Nejejwe cyane no kubagezaho indirimbo yanjye ya mbere yitwa ‘Impeta’, naririmbiye umugore wanjye nk’ikimenyetso cy’urukundo n’urugwiro mufitiye.”

Yakomeje agira ati ”Ndabatumira mwese kuyumva kuri YouTube ya Yowe Bogari. Muryoherwe n’umuziki, kandi ndabashimira cyane ku rukundo n’ubufasha byanyu.”

Yasoje agira ati ”Murakoze kuba muri kumwe nanjye muri uru rugendo rushya rw’umuziki.”

Kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 45 nyuma y’iminsi mike igiye hanze.

Yowe Bogari yanavuze ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (Album) we wa mbere nyuma yo gusora iyi ndirimbo.

Photos:

[fluentform id="3"]