sangiza abandi

Ibigo 6 bya TVET byashyikirijwe ibikorwaremezo birimo amashuri

sangiza abandi

Ibigo by’amashuri bitandatu  byo mu Rwanda byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) byashyikirijwe ibikorwaremezo bishya birimo amashuri byubakiwe mu rwego rwo guteza imbere imibereho n’imyigire y’ababyigamo.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bikorwaremezo byubatswe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’u Budage, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026.

Ibi bikorwaremezo birimo amacumbi y’abanyeshuri, aho bafatira amafunguro, ibyumba by’amashuri ndetse n’ibyo bihuguriramo, byose bigamije guteza imbere imibereho n’imyigire y’abanyeshuri biga mu mashuri ya TVET.

Byubatswe mu mashuri ya Busasamana TSS mu Karere ka Nyanza; ES Kinazi TSS mu Karere ka Ruhango; Father Ramon TSS mu Karere ka Kamonyi; Karengera TSS mu Karere ka Nyamasheke; St. Augustin Mibirizi TSS mu Karere ka Rusizi na ETO Gatumba TSS, mu Karere ka Ngororero.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, haba mu gushishikariza abantu kubyiga, kubaka amashuri n’ibindi bifasha mu gutanga ubumenyi bugezweho birimo n’ibikorwaremezo.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB) yo mu 2025, igaragaza ko umubare w’abiga ayo masomo wari ugeze kuri 43%, uvuye kuri 31% mu 2022, mu gihe intego ari uko ugera kuri 60%.

Ibigo by’amashuri bitandatu  byo mu Rwanda byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) byashyikirijwe ibikorwaremezo bishya birimo amashuri byubakiwe
Ibi bikorwaremezo birimo amacumbi y’abanyeshuri, aho bafatira amafunguro, ibyumba by’amashuri ndetse n’ibyo bihuguriramo
o byubatswe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’u Budage

Photos:

[fluentform id="3"]