Umuraperi Diplomate yasubije Miss Vanessa wavuze ko abagabo ari “inyamanswa mbi zikwiye kurindwa abakobwa”, avuga ko abagabo ari bo bafite uruhare runini mu gushyiraho amategeko arengera abagore no guharanira uburenganzira bwabo.
Diplomate yavuze ko nubwo abantu bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo, bidakwiye gushyira abagabo bose mu cyiciro kimwe, kuko hari n’abagabo bagira uruhare mu kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’abagore.
Yatanze urugero avuga ko amategeko menshi arengera abagore ashyirwaho n’abagabo bari mu nzego zifata ibyemezo, ndetse n’abagabo bakaba baragize uruhare mu guharanira ko abagore bagira uburenganzira bungana n’ubw’abandi.
Diplomate yakomeje asobanura ko iyo abagabo bose baza guhaguruka bakavuga ko abagore badakwiye gusohoka mu ngo, nta mugore wari kubasha kubisohokamo.
Ati: “Inyamanswa (abagabo) ni bo bashyiraho amategeko arengera abagore, bakanaharanira uburenganzira bwabo. Iyo abagabo babyuka bakavuga ngo nta mugore n’umwe wemerewe gusohoka mu nzu, nta n’umwe wayisohokamo.”









