sangiza abandi

Kamonyi: Abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’ihene bafatanywe na nyir’ihene wazigambaniye

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’ihene enye, hafatwa na nyir’izo hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Aba bagabo batatu bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Mataba-Sud, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ubwo bari bashoreye ihene enye bakekwaho kuba zari zibwe murugo rumwe.

Polisi yatangaje ko abafashwe bari kumwe na Munyanziza Faustin, nyir’izo hene, na we wahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri iki gikorwa cyane ko amakuru y’ibanze agaragaza ko yagize uruhare mukiswe ubujura bwizo hene Polisi ikimara kubafata ihene za subijwe mu rugo aho zarizibwe.

Abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa.

Munyanziza  ariwe ny’iri izo hene yari yiyibishije avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, akaba yemera ko  yaragiye  kugurisha  izo hene  umugore we atabizi  agamije kwihimura ku mugore we batari bameranye neza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko gusesagura umutungo w’urugo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi  ko amakimbirane hagati y’abashakanye atagomba kuba impamvu yo kwiyibisha, kwangiza, gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’umuryango.

Yagize ati: “Kugirana amakimbirane n’uwo mwashakanye cyangwa mubana ntibikwiye kuba impamvu yo gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’urugo. Iyo hari ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no gushaka uburyo bwo kugikemura mu mahoro, aho kwihimura kuko umuti wo kwirinda amakimbirane ni ukwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango.”

Polisi isaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo mu buryo bwubaka.

Abagabo batatu bafashwe bibye ihene enye harimo nya nyirazo

Photos:

[fluentform id="3"]