sangiza abandi

Amavubi yatsinze Liberia imbere ya Perezida Kagame (Amafoto)

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze iya Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika witabiriwe na Perezida Paul Kagame kuri Sitade Amahoro.

Uyu mukino watangiye saa 18h00 wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, ukaba wari uwa mbere wo mu itsinda K ku makipe yo mbi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Ikipe y’u Rwanda y’umutoza Stephen Constantine yatangiye neza ibona igitego cya mbere ku munota wa 2 cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira yari ahawe neza na Leroy-Jacques Mickels.

Mu gihe Liberia y’umutoza Mohammed Adil Erradi yarigishaka uburyo yinjira mu mukino, Amavubi yahise abona igitego cya kabiri ku munota wa 33 cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickels nyuma y’umupira wari uzamuwe neza na Byiringiro Jean Gilbert, Joy-Lance Mickels awukoraho gato.

Iki gitego cyagiyemo mu minota imwe n’iyo Perezida Paul Kagame yinjiriye muri Sitade Amahoro yitabiriye uyu mukino.

Liberia yigaruriye icyizere mu mukino nyuma y’igitego cyatsinzwe na Sylvanus Nimely ku munota wa 38, ariko Amavubi yongera kuyijomba icumu mu rubavu abona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Joy-Lance Mickels kuri penaliti ku munota wa 44.

Iyi penaliti yabonetse nyuma y’uko Mugisha Bonheur yateye ishoti mu izamu, ariko Solomon Madaase Tweh akuramo umupira n’amaboko bituma umusifuzi Hillary Hambaba atanga penaliti.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwarushijwe na Liberia yashakaga kwishyura, ariko ntiyabasha kubona igitego kugeza ubwo ku munota wa 61 rutahizamu Kpah Sean Sherman wari winjiye mu kibuga asimbuye ndetse ari kugora cyane Amavubi yabonaga ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita umugeri Mugisha Bonheur.

N’ubwo Liberia yakinnye ari abakinnyi 10 mu minota irenga 30 y’igice cya kabiri, ariko u Rwanda ntirwabashije kubona ikindi gitego, bituma umukino urangira ari ibitego 3-1.

Nyuma y’umukino, umutoza w’Amavubi Constantine yavuze ko yishimiye intsinzi yo kuri uyu mukino ariko yemeza ko hakiri byinshi byo gukosora mu ikipe.

Umutoza wa Liberia Adil we yavuze ko ikipe ye yatsinzwe kubera amakosa y’ubwugarizi, ariko anavuga ko atishimiye imisifurire uhereye kuri penaliti yahawe Amavubi.

Adil yavuze ko ubundi iyo haza kuba hari ikoranabuhanga rifasha abasifuzi (VAR) uyu mukino wagombaga kurangira ari igitego 1-1.

Undi mukino wabaye wo muri iri tsinda warangiye Mali itsinze Cape Verde ibitego 3-1.

Nyuma yo kubona intsinzi, ikipe y’u Rwanda yahise yerekeza muri Cape Verde gukina umukino wa kabiri w’itsinda n’iyi kipe y’igihugu, ni mu gihe Liberia izahita yakira Mali. Iyi mikino yombi izaba tariki 29 Nzeri 2026.

Umutoza Stephen Constantine yatangaje abakinnyi 24 yahagurukanye i Kigali batarimo Niyongira Patience, Mugisha Yves, Uwiyaremye Fidali na Mbonyumwami Taiba bari mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu.

Abakinnyi b’u Rwanda bagiye gukina na Cape Verde

Photos:

[fluentform id="3"]