sangiza abandi

Gisagara: Umugabo yafashwe akekwaho gutwika uruzitiro rw’amatungo y’umuturanyi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umugabo ukekwaho gutwika uruzitiro n’urugo birimo amatungo by’umuturanyi aho amakuru y’ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ari hagati y’imiryango yombi.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwabuhanga, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batunguwe no kubona uruzitiro rw’urugo rw’umuturanyi wabo rutwikwa, umuriro ugakomereza ku kiraro cy’amatungo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Nzeri 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo Nyirarusange Adelphine n’abo mu rugo bari basinziriye. Umuriro wafashe uruzitiro rw’urugo, ukomereza ku kiraro cy’amatungo cyarimo inka ebyiri n’ingurube imwe.

Muri aya matungo yahiye ingurube yaje gupfa, mu gihe inka zo zakomeretse zikaba zirimo kwitabwaho no kuvurwa n’umuganga w’amatungo.

Bagirishya Aime, umwe mu baturanyi b’uwibasiwe n’uyu muriro, yavuze ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’amakimbirane amaze igihe hagati y’imiryango yombi. Yavuze ko hari umusore wateye inda umukobwa ariko akanga kumugira umugore, abaturage bakaba bakeka ko iki gikorwa cyaba cyarakozwe n’uwo musore cyangwa umwe mu bo mu muryango we.

Ati: “Hari amakimbirane amaze igihe hagati y’iyi miryango, kandi abaturage bakeka ko ashobora kuba ari yo yatumye habaho iki gikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yafashe uwitwa Ndinkabandi Vincent, ushyirwa mu majwi n’abaturage, ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Ati: “Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yafashe umuturage ukekwaho kugira uruhare mu gutwika uruzitiro rw’urugo. Ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”

CIP Kamanzi yavuze ko ukekwaho icyaha yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Save, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, hamenyekane niba koko hari uruhare yagize muri iki gikorwa.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje urugomo, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe n’Inshuti z’Umuryango igihe hari ikibazo, kugira ngo gikemurwe mu buryo bw’amahoro kandi bwubahiriza amategeko.

Polisi irakomeza gusaba abaturage kugira uruhare mu kwirinda no gukumira amakimbirane, bakarangwa n’umuco wo gutanga amakuru ku gihe kandi vuba, hagamijwe gukumira icyakwangiza umutekano n’ituze by’abaturage, kuko kubungabunga umutekano ari inshingano ya buri wese.

Ingurube yahiriye muri iki gikorwa yapfuye

Photos:

[fluentform id="3"]