sangiza abandi

Buri mwaka ku Isi hamenwa toni miliyari y’ibiryo: Mu Rwanda bihagaze bite?

sangiza abandi

Buri mwaka tariki 29 Nzeri, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kumenyekanisha no gukumira isesagurwa n’imenwa ry’ibiribwa (International Day of Awareness of Food Loss and Waste) hagamijwe gukangurira abantu, ibigo na za guverinoma kugabanya ibiribwa byangirika cyangwa bigasesagurwa.

Nubwo hari umubare munini w’abantu aho gukora ku munwa ari tombora, imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) igaragaza ko 13% by’ibiribwa byose byo ku isi byangirika nyuma y’isarura mbere y’uko bigezwa ku bacuruzi. 

Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP) ryo rivuga ko 19% by’ibiryo bimenwa nyuma yo kugera mu ngo, muri restorora, n’aho bacururiza ibiryo, bingana na toni miliyari 1.05 buri mwaka. 

Muri ibyo biribwa bipfa ubusa, 60% byangirikira mu ngo, 28% muri serivisi z’ibiribwa, naho 12% mu maduka, mu gihe 13% by’umusaruro bipfira mu mirima cyangwa bijyanwa ku masoko.

Mu gihe ibiryo bingana gutya bipfa ubusa, ni nako ku rundi umubare w’abo inzara iba itema amara ku Isi ukomeje kwiyongera. Imibare yerekana ko umuntu 1 mu bantu 13 ku Isi (ni ukuvuga abari hagati ya miliyoni 608 na 696) aba afite ikibazo cy’inzara n’imirire mibi.

FAO igaragaza ko ibiryo byangizwa ku isi bishobora kugaburira abantu miliyari 1.26 buri mwaka kandi bakava mu bibazo by’inzara. 

UNEP ivuga ko uretse kuba ibiryo byangirika ari ikibazo giteje inkeke kandi  gikomeye binateza ingaruka ku bidukikije, kuko biteza 10% by’imyuka ihumanya ikirere igaruka n’ubundi igateza ikibazo cy’amapfa ku isi.

Mu Rwanda bihagaze bite?

Raporo z’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije GGGC, Ishami ry’u Rwanda,

zerekana ko hafi 40% by’ibiribwa mu Rwanda bitakara cyangwa bikangirika bitaragera ku baguzi. Ibi bitera igihombo kigera kuri 12% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) buri mwaka.

Ibyavuye mu bushakashatsi buheruka gukorwa mu 2023 ku gihombo kibaho nyuma y’isarura, byagaragaje ko igihombo mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibigori kingana na 13,8%, ku muceri kikaba 12,4%, naho ku bishyimbo kikaba 11,3%.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 5 yo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda (PST5) ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, u Rwanda rwohaye intego yo kugabanya ibiribwa byangirika bitaragera ku masoko ku kigero cya 10%.

Intego ya 12 mu Ntego Mpuzamahanga z’Iterambere Rirambye, (SDGs) isaba ibihugu byose kuzaba byaragabanyije byibura inshuro ku ngano y’ibiryo bipfa ubusa bitarenze umwaka wa 2030.

Muri Kamena 2025 Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, yatangaje ko 30% BY’umusaruro w’ubuhinzi wangirikira mu mirima bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza.

Mu rwego rwo kubahiriza iyi ntego, u Rwanda rwafashe ingamba zo kugabanya ingano y’umusaruro wangirika utaragezwa ku masoko, u Rwanda rwatangiye kubaka inyubako zizajya zumushirizwamo umusaruro harimo iyubatswe mu mujyi wa Kigali hakaba n’izindi enye zubatswe mu turere dutandukanye turimo Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare.

Kugeza ubu, igihugu gifite ibikorwaremezo 1.512 byo kubungabungiramo imyaka, birimo inzu 927 n’ibibuga 585 byo kumishirizamo imyaka, ndetse n’ububiko 525, harimo ubufite ubushobozi bwo kubika toni miliyoni 30.961, miliyoni 14.714 n’ububika toni miliyoni 297.525.

Buri mwaka ku Isi hamenwa toni miliyari y’ibiryo

Photos:

[fluentform id="3"]