U Rwanda rwakiriye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, byazanywe n’ubwato MT Sea Wolf, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye na Kenya mu guharanira ko ibikomoka kuri peteroli biboneka ku isoko ry’u Rwanda ku buryo buhoraho.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuri uyu wa 29 Nzeri 2026.
Ubwo hakirwaga ubu bwato, Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Zingiro Armand.
Minisitiri Zingiro yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza gukorana bya hafi na Kenya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere icyerekezo rusange cyo kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hagamijwe iterambere rirambye.
Yagaragaje ko uku kwakira ibikomoka kuri peteroli ari intangiriro y’imikoranire irambye izafasha mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ibihugu byombi no kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Kenya.
Ku wa 29 Kamena 2026 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije koroshya itumizwa mu mahanga ry’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Muhora wa Ruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi.
U Rwanda na Kenya byemeranyije ko ruzakoresha ibikorwa remezo bya Kenya, birimo icyambu n’imiyoboro itwara peteroli, ndetse n’ububiko bwayo, mu gutwara no kubika peteroli rutumiza mu mahanga.
gukoresha ibikorwaremezo bya Kenya bizafasha u Rwanda kugabanya igihe n’ikiguzi cyo gutwara ibikomoka kuri peteroli, ndetse bikongerera igihugu ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.
U Rwanda rwifashisha icyambu cya Mombasa kiri mu ntera ya kilometero 1680, igihe rwakoresheje umuhora wa ruguru ndetse n’intera ya kilometero 1450 igihe rwakoresheje umuhora wo hagati.
U Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo gushaka inzira zitandukanye rutumizamo ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe kugabanya ingaruka z’ibibazo bishobora kuvuka ku masoko mpuzamahanga cyangwa mu miyoboro y’ubwikorezi.









