sangiza abandi

Huye: I Mbazi bari mu byishimo byo kubakirwa Gymnase n’ikibuga cy’umupira w’amaguru

sangiza abandi

Abatuye Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, bari mu byishimo nyuma y’uko bubakiwe inzu y’imikino n’imyidagaduro (Gymnase) ndetse n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cyirimo ubwatsi bukorano (Tapis).

Ibi bikorwaremezo byombi byamaze kuzura ndetse byatangiye gukoreshwa n’abatuye i Mbazi.

Gymnase yubatswe muri aka gace yuzuye itwaye arenga miliyoni 620 Frw, naho ikibuga cy’umupira w’amaguru (Byiza Stadium) cyubakishijwe tapis yakuwe muri Sitade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye kuri ubu nayo iri kuvugururwa ishyirwamo ubwatsi bushya.

Iki kibuga cy’umupira w’amaguru cyitezweho gufasha ikipe ya ES Mutunda WFC isanzwe ikina icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’abagore mu Rwanda ndetse no kuzamura impano z’abakiri bato muri aka gace.

Umuyobozi wa ES Mutunda, Nkundineza Valens yabwiye Umunota ko ikibuga cy’umupira na Gymanase bubakiwe kuva muri Gicurasi 2025, bije ari igisubizo ku ikipe yabo isanzwe ihatana kugera ku rwego rw’Igihugu.

Iyi Gymanase ifite amacumbi n’ibindi byangombwa bishobora gufasha amakipe kuhakorera umwiherero ndetse n’imyitozo.

Photos:

[fluentform id="3"]