sangiza abandi

Rurageretse hagati ya FERWABA na The Hoops Rwanda kubera Feza Ebengo

sangiza abandi

Ikipe ya The Hoops Rwanda yikuye mu irushanwa rya Rwanda Cup 2026 mu bagore nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryanze ko Feza Ebengo Isomi akinira iyi kipe muri iri rushanwa.

Mu ibaruwa The Hoops Rwanda yandikiye FERWABA itegura Rwanda Cup, yagaragaje ko yarenganyijwe ku kuba Feza Ebengo Isomi ataremerewe gukina kandi yari yahawe ibyangombwa bibimwemerera, ndetse igaragaza impungenge ku buryo ibyemezo bifatwa, ivuga ko amabwiriza agomba gukurikizwa mu buryo bungana ku makipe yose no ku bakinnyi bose.

The Hoops Rwanda yashimangiye ko icyemezo cyo kuva muri iri rushanwa kitari kigamije kugirira nabi umukinnyi cyangwa indi kipe iyo ari yo yose, ahubwo ko cyari kigamije gusaba ko habaho gufatwa kimwe, gukorera mu mucyo, gukurikiza amabwiriza mu buryo buhoraho no kubahiriza amategeko agenga irushanwa.

Iyi kipe yanagaragaje ko ari ngombwa kubahiriza uburenganzira bw’amakipe, harimo n’uburenganzira bwo gusenga no gushyira mu bikorwa imyemerere yayo, kugira ngo habeho umwuka wo kubahana no kurangwa n’ubutabera mu mukino wa Basketball.

The Hoops Rwanda yasoje ivuga ko yizeye ko ibibazo yagaragaje bizatuma imitegurire y’amarushanwa azaza inozwa, kandi amakipe yose agahatana binyuze mu mabwiriza asobanutse, akorera mu mucyo kandi arangwa n’ubutabera.

Nyuma y’uko The Hoops Rwanda yikuye muri iri rushanwa, REG W BBC na APR W BBC nizo zigomba gukina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026, kuva saa moya z’ijoro (19h00), muri Lycée de Kigali.

Ikipe itwara iri rushanwa n’iyo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere ka 5, FIBA Africa Zone 5 women’s basketball, riheruka kwegukanwa na APR W BBC muri 2025.

Kuko REG W BBC yamaze kubona itike yo kuzakina iri rushanwa nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, bivuze ko APR W BBC nayo igomba guhita ibona itike mu buryo budasubirwa n’iyo itatwara igikombe.

Ikibazo cya The Hoops Rwanda cyifashe gute?

Rwanda Cup y’uyu mwaka habanje kwiyandikisha amakipe abiri ariyo REG W BBC na APR W BBC ndetse hashyirwaho gahunda y’uko aya makipe agomba gukina umukino wa nyuma.

Aya makipe yagombaga gukina imikino ibiri, ubundi iyitwayemo neza igahita yegukana igikombe.

Nyuma The Hoops Rwanda nayo yaje kwiyandikisha bituma ingengabihe ihinduka, hemezwa ko amakipe agomba kuzengurukana hagati yayo, hanyuma abiri ya mbere agahurira ku mukino wa nyuma.

Irushanwa ryatangiye tariki 25 Nzeri 2026, REG W BBC ikina na APR WBBC.

Uyu mukino warangiye REG W BBC yitwaye neza itsinda APR W BBC amanota 81-60. Bukeye bwaho, APR W BBC yahise ikina na The Hoops Rwanda, iyitsinda amanota 80-73.

Kuri uyu mukino ariko, The Hoops Rwanda yatunguwe no kubona Feza Ebengo Isomi wayikiniraga muri Shampiyona y’uyu mwaka atari ku rutonde rw’abakinnyi bari bemerewe gukina nyuma y’uko ari mu rugendo rumujyana mu ikipe yo mu Bufaransa kandi yatangiye uburyo bwo kumugura byemewe n’amategeko.

Ibi bivuze ko The Hoops Rwanda yasabwaga kwaka uburenganzira iyo kipe kugira ngo Feza Ebengo Isomi yemererwe kuyikinira muri Rwanda Cup.

The Hoops Rwanda ivuga ko yatse ubwo burenganzira ndetse irabuhabwa, bivuze ko ntacyabuzaga Feza Ebengo Isomi kuyikinira muri Rwanda Cup.

Tariki 27 Nzeri 2026 nibwo The Hoops Rwanda yagombaga gukina umukino wayo wa kabiri muri Rwanda Cup na REG W BBC, ariko yatunguwe no kubona n’ubundi Feza Ebengo Isomi atari ku rutonde rw’abakinnyi bayo bemerewe gukina.

Ibi byatumye uyu mukino wagombaga kubera muri Lycée de Kigali udakinwa, nyamara amakipe yombi yari yageze ku kibuga ndetse yishyuhije.

Byarangiye The Hoops Rwanda itewe mpaga na REG W BBC, ndetse inikura mu irushanwa, bituma REG W BBC na APR W BBC arizo zigomba gukina umukino wa nyuma.

Feza Ebengo Isomi ni umukinnyi ki The Hoops Rwanda yanambyeho ko agomba kuyikinira?

Feza Ebengo Isomi ni umukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakiniraga The Hoops Rwanda muri uyu mwaka w’imikino ndetse yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka muri Shampiyona.

Feza Ebengo Isomi yanatwaye ibihembo ku giti cye uhereye ku cy’umukinnyi mwiza mu mikino isanzwe ya Shampiyona, icy’uwatsinze amanota menshi n’icy’uwakoze rebounds nyinshi kurusha abandi.

Uyu mukinnyi niwe wari ngenderwaho muri The Hoops Rwanda ari nayo mpamvu yari yamwiyambaje kugira ngo ayifashe muri Rwanda Cup y’uyu mwaka.

Mu Rwanda, Feza Ebengo Isomi yakiniye na REG W BBC na APR W BBC.

REG W BBC na APR W BBC ziratana mu mitwe mu mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2026
Uko amakipe yakurikiranye muri Rwanda Cup 2026
Feza Ebengo Isomi yangiwe gukinira The Hoops Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]