sangiza abandi

Hatangajwe igihe amatora ya Perezida mushya wa FERWAFA azabera

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko amatora ya Perezida mushya waryo azaba muri Mutarama 2027, nyuma y’ubwegure bwa Shema Ngoga Fabrice wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe.

FERWAFA kandi yemeje Me Gasarabwe Claudine nk’Umuyobozi w’Agateganyo, akaba ari we uzayobora iri shyirahamwe kugeza igihe amatora mashya azabera.

Shema Ngoga Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA ku wa 29 Nzeri 2026, nyuma y’amezi 13 yari amaze ayoboye iri shyirahamwe. Mu ibaruwa yagejeje ku Nteko Rusange ya FERWAFA, yavuze ko ubwegure bwe buhita butangira gukurikizwa.

Shema yari yatorewe kuyobora FERWAFA mu 2025, aho Gasarabwe Claudine yari yungirije Perezida wa mbere ushinzwe imari n’ubutegetsi.

Ubuyobozi bw’agateganyo bwa Me Gasarabwe Claudine buzakomeza kugeza igihe Inteko Rusange izateranira igashyiraho Perezida mushya binyuze mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2027.

FERWAFA kandi yemeje Me Gasarabwe Claudine nk’Umuyobozi w’Agateganyo, akaba ari we uzayobora iri shyirahamwe kugeza igihe amatora mashya azabera.

Photos:

[fluentform id="3"]