Mu bihe byo ha mbere iyo umukobwa yagezaga hejuru y’imyaka 20 atarashyingirwa ngo agire umuryango byatangiraga gufatwa nko kugumirwa ndetse Se agatangira kumushakira umugabo bashyingiranwa.
Muri iki gihe abantu bamwe ntabwo gushaka bigishingiye ku myaka nk’uko byahoze ahubwo hari ababanza kwita ku bijyanye no gushaka ubuzima harimo kubanza kwiga, gushaka akazi n’amafaranga mbere yo kurongora cyangwa kurongorwa.
Icyakora, ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka y’umugore yiyongera, ubushobozi bwo gusama bugenda bugabanuka, ndetse ibyago byo guhura n’ibibazo bimwe na bimwe mu gihe cyo gutwita bikiyongera.
Ibi ntibivuze ko umugore ugejeje kuri iyi myaka adashobora kubyara neza, ahubwo ni impamvu yo kurushaho kumenya uko umubiri uhinduka uko imyaka yiyongera.
Ubushobozi bwo gusama bugenda bugabanuka
Nk’uko Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere mu Buzima bw’Abagore n’Inda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ACOG) ribisobanura, imyaka y’umugore igira uruhare rukomeye mu bushobozi bwo gusama. Ibi bifitanye isano no kugabanuka k’umubare w’intanga ngore n’ubwiza bwazo uko imyaka yiyongera.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 4.379 bafite nibura imyaka 35, bwasohotse mu 2020, bwagaragaje ko amahirwe yo gusama bisanzwe no gutwita agabanuka bitewe n’imyaka.
Indi raporo y’iri shyirahamwe yasohotse mu 2022, igaragaza ko abagore batwita bafite imyaka 35 kuzamura bashobora kugira ibyago byinshi kurusha abato birimo kurwara diyabete iterwa no gutwita, umuvuduko ukabije w’amaraso, kubyara babazwe no kubyara umwana utagejeje igihe.
Ibyago ntibyiyongera ku rugero rumwe kuri buri mugore ahubwo birushaho kwiyongera uko imyaka igenda izamuka cyane cyane iyo hari n’izindi mpamvu nk’umubyibuho ukabije, diyabete cyangwa umuvuduko ukabije w’amaraso byari bisanzwe bihari.
Ubushakashatsi bwasesenguye amakuru y’abagore barenga miliyoni 34 babyaye muri Amerika bwagaragaje ko ibyago byo guhura n’ibibazo by’ubuzima bijyanye no gutwita byiyongeraga uko imyaka izamuka. Ugereranyije n’abagore bafite imyaka 25–29, ibyago byari byiyongereyeho inshuro 1,36 ku bafite imyaka 35–39, inshuro 1,83 ku bafite imyaka 40–44, n’inshuro 3,33 ku bafite imyaka 45–54.
Imibare ya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS yerekana ko kubyara umwana utagejeje igihe (preterm birth) no kubyara umwana wapfuye byiyongera cyane ku babyeyi barengeje imyaka 35.
Imibare ya ACOG igaragza ko uko umwaka ushira, intanga z’umugabo zigabanyuka cyane mu bwinshi no mu bwiza, bikaba byatuma haba inzitizi mu kubyara.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Stanford bwerekana ko atari abagore gusa bahura n’ibibazo; kuko n’abagabo babyara barengeje imyaka 35 intanga zabo zigabanya ubwinshi n’ubwiza bishobora kongera ibyago ku rugero runini byo kubyara abana badashyitse cyangwa bafite ubumuga bwa “Autisme”, aho ibyago byiyongeraho 21% kuri buri myaka 10 umugabo yongeraho








