sangiza abandi

Uzakimenya uri i Rwanda: Ruti Joel asubiza Sherie Silva wavuze ko atazi Ikinyarwanda

sangiza abandi

Umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba mu njyana gakondo, Ruti Joel, yasubije umubyinnyi mpuzamahanga, Sherie Silva, wavuze ko atazi neza ururimi rw’Ikinyarwanda, amubwira ko azakimenya kuko ari mu Rwanda.

Izi mpaka zatangiye ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo Sherrie Silver yashyiraga ubutumwa kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko ubutumwa bwinshi yohererezwa mu Kinyarwanda bitamworohera kubusoma no kubusobanukirwa.

Mu butumwa Sherrie Silver  yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko gusoma no gusobanukirwa ururimi rw’Ikinyarwanda bikimugora, ibintu bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafashe nk’ubwibone no kwigiza nkana ndetse bakabitangaho ibitekerezo bitandukanye.

Yagize ati “Abantu banyoherereza ubutumwa bugufi mu Kinyarwanda batekereza ko mbusoma nkabwumva… Amahirwe masa. Mu by’ukuri muri guta umwanya wanyu. Icyongereza nacyo ncyumva bigoranye, none ubu muri gushaka ko nsoma Ikinyarwanda. bintwara byibuze iminsi ibiri kugira ngo numve neza ‘interuro imwe y’Ikinyarwanda”.

Aya magambo yakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye, bamwe bagaragaza ko batishimiye uburyo yayavuzemo, mu gihe abandi bibajije impamvu Umunyarwanda wavukiye i Butare ataramenya neza ururimi kavukire.

Mu bagize icyo babivugaho harimo umuhanzi w’indirimbo gakondo Ruti Joel, wagize ati “Ariko yeee! Ikinyarwanda uzacyumva uri i Rwanda.”

Umunyamakuru The Cyiza we yagaragaje ko ikibazo kitari uko Sherrie atazi Ikinyarwanda, ahubwo ko uburyo yagaragaje icyo kibazo ari bwo bwababaje bamwe.

Yagize ati “Ntekereza ko ikibazo atari ukutamenya Ikinyarwanda, ahubwo uburyo wabivuzemo ubwo wabivugagaho.”

Abandi bagiye batanga ibitekerezo binyuranye aho bamwe bagaragaje ko batangajwe n’uko uyu mubyinnyi atazi neza Ikinyarwanda, abandi bamushinja kwirengagiza ururimi rw’igihugu akomokamo.

Nyuma yo kubona ko ubutumwa bwe bwakuruye impaka ndetse atangiye kotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga, Sherrie Silver yagarutse kuri iki kibazo yisobanura mu buryo bw’amashusho yashyize kuri Instagram, agerageza no kuvuga mu Kinyarwanda.

Yasobanuye ko atari agamije kwishyira hejuru cyangwa kugaragaza ko atishimiye Ikinyarwanda, ahubwo ko kuba atarakimenya neza ari ikibazo kimugora.

Yavuze ko yakira ubutumwa bwinshi cyane bwanditse mu Kinyarwanda, ariko ko ataragera ku rwego rwo kubusoma no kubusobanukirwa neza. Yashimangiye kandi ko atigeze agira amahirwe yo kwiga urwo rurimi nk’uko abandi bana bakura barwiga.

Sherrie yanagaragaje ko yigeze kwiyambaza abarimu babiri kugira ngo bamufashe kwiga Ikinyarwanda, ariko ko ubu atagikurikirana ayo masomo.

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko agerageza uko ashoboye kugira ngo arusheho kukimenya, anagaragaza ko yifuza ko abana azabyara na bo bazajya bakivuga.

Ibyo yavuze ku Kinyarwanda byongeye kugarura impaka ku kamaro ko kumenya ururimi kavukire, cyane cyane ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu, n’uruhare imiryango igira mu kurwigisha abana bakurira mu bindi bihugu.

Sherie Silva yutswe inabi ku mbvuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atazi Ikinyarwanda

Photos:

[fluentform id="3"]