sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

sangiza abandi

U Rwanda rwinjije miliyoni 9,94$ asaga miliyari 14 Frw avuye mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko yo hanze bipima toni 9,656 mu gihe cy’iminsi itanu.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), igaragaza ko ibicuruzwa byoherejwe hagati ya 28 Nzeri na 2 Ukwakira 2026.

Muri icyo gihe, ibikomoka ku buhinzi bitandukanye ni byo byinjije amafaranga menshi, aho toni 7,137 zinjirije u Rwanda miliyoni 5,54$.

Ikawa yari ku mwanya wa kabiri, aho toni 609 zatumye u Rwanda rwinjiza miliyoni 1,66$, mu gihe icyayi cyoherejwe hanze cyari toni 400, cyinjije miliyoni 1,1$.

Imbuto zoherejwe hanze zari toni 718, zinjiza 674,055$, mu gihe ibikomoka ku matungo byari toni 285, byinjiza 558,518$.

Imboga zari toni 489, zinjiza 508,124$, naho indayo zari toni 18, zinjiza 86,857$.

Amasoko u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni ayo mu bihugu birimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda hafi miliyoni 10$ mu minsi itanu

Photos:

[fluentform id="3"]