sangiza abandi

NIDA yasubitse ibikorwa byo gufotora muri gahunda ya e-Ndangamuntu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyasubitse by’agateganyo ibikorwa byo gufotora abaturage muri gahunda y’Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu), mu gihe gahunda nshya n’aho iki gikorwa kizasukurirwa bizatangazwa mu minsi iri imbere.

NIDA yatangaje ko abaturage batarafotorwa kugira ngo babone e-Ndangamuntu bagomba gutegereza itangizwa ry’ikindi cyiciro cy’iki gikorwa, kizamenyeshwa abaturage mu gihe kiri imbere.

Muri iri tangazo, NIDA yavuze ko gahunda n’aho ibikorwa byo gufotora bizabera mu mirenge bizatangazwa mu minsi iri imbere, bityo abaturage bakaba basabwa gukurikira amakuru azatangwa n’iki kigo.

NIDA kandi yashishikarije abaturage bafite amakuru y’imyirondoro bakeneye gukosoza kubanza kubikemura mbere y’uko gahunda yo gufotora isubukurwa.

Aya makuru ashobora kuba amazina y’umuntu cyangwa ay’ababyeyi, aho yavukiye, imyaka, irangamimerere n’andi makuru ajyanye n’imyirondoro.

Abaturage bafite ibyo gukosoza basabwe kugana abashinzwe irangamimerere mu mirenge batuyemo kugira ngo amakuru yabo abanze avugururwe.

Nubwo gahunda yo gufotora yasubitswe, NIDA yatangaje ko gutanga no kwemeza amakuru y’ibanze azifashishwa mu kubona e-Ndangamuntu, bizwi nka pre-enrollment, bikomeje.

Abaturage bashobora gukora iyi gahunda bifashishije urubuga rwa Irembo, bityo bakaba badakeneye gutegereza ko ibikorwa byo gufotora bisubukurwa kugira ngo batange cyangwa bemeze amakuru yabo.

Kugeza muri Kanama 2026, NIDA yatangaje ko abarenga miliyoni 7 bamaze gufotorwa muri e-ndangamuntu ndetse kuri ubu iyi gahunda yageze mu turere twose tw’igihugu ariko abacikanwe bakaba bazamenyeshwa igihe ibi bikorwa bizasubukurwa.

Leta igaragaza ko Indangamuntu koranabuhanga izafasha abaturage mu koroshya itangwa rya serivisi, kubaha uburenganzira bwo kugenzura no gucunga amakuru yabo bwite kuko aho bikenewe bazajya batanga akenewe gusa bitandukanye n’uko ubu bigenda kuko umuntu atanga indangamuntu ye irimo byose.

NIDA yasubitse ibikorwa byo gufotora abantu muri gahunda ya e-Ndangamuntu

Photos:

[fluentform id="3"]