sangiza abandi

Element Eleeeh agiye gukorera ibitaramo bitanu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

sangiza abandi

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya imiziki, Element Eleeeh, yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bitanu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutaramira abakunzi be muri Canada.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira mu Ugushyingo 2026, bikomereze mu ntangiriro za Mutarama 2027, aho uyu muhanzi azagera mu mijyi itandukanye yo muri Amerika.

Ku wa 6 Ugushyingo 2026, Element azataramira abakunzi be i Austin muri Leta ya Texas, akomereze i Dayton muri Ohio ku wa 14 Ugushyingo 2026.

Ku wa 28 Ugushyingo 2026, azataramira muri Leta ya Kentucky, mbere yo gusoza uru rugendo rw’ibitaramo mu Mujyi wa Portland ku wa 2 Mutarama 2027.

Nubwo Element yatangaje ko azakora ibitaramo bitanu, amakuru yatangajwe kugeza ubu agaragaza amatariki ane gusa, mu gihe itariki n’aho igitaramo cya gatanu kizabera bitaramenyekana.

Element Eleeeh amaze iminsi akorera ibitaramo muri Canada aho yari ari kumwe na Kevin Kade ndetse muri urwo rugenda hari n’abandi bahanzi bagiye batungurana nka The Ben na Shaffy baherutse no gukorana indirimbo bise Ninde.

Element Eleeeh amaze iminsi ku Mugabane wa Amerika akaba ari naho akomereje ibikorwa bye byo gutunganya imiziki no gukora indirimbo nshya ndetse hari amakuru yavuzwe ko uyu muhanzi ashobora kuzaguma yo.

Photos:

[fluentform id="3"]