Ikipe ya Rambura WFC na Gakenke Ladies ni zo zizahurira mu mukino wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro, uzaba ku wa 15 Ukwakira 2026, ukazabera mu Karere ka Gakenke.
Aya makipe yombi aherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, akaba ari yo FERWAFA yahisemo guhura muri uyu mukino uzaba mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
FERWAFA yatangiye kwizihiza uyu munsi mu mwaka wa 2025, ubwo yateguraga umukino wahuje abahoze bakinira amakipe y’umupira w’amaguru w’abagore, wabereye mu Karere ka Ngoma.
Ku rwego mpuzamahanga, Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro wizihizwa buri mwaka ku wa 15 Ukwakira. Umuryango w’Abibumbye (Loni) ni wo wemeje ku mugaragaro uyu munsi mu 2007, binyuze mu cyemezo cya 62/136 cyafashwe n’Inteko Rusange yawo ku wa 18 Ukuboza 2007. Wizihijwe bwa mbere ku rwego mpuzamahanga ku wa 15 Ukwakira 2008.
Uyu munsi ugamije kumenyekanisha uruhare rw’abagore bo mu cyaro mu iterambere ry’ubuhinzi, umutekano w’ibiribwa no kurwanya ubukene, ndetse no gushishikariza inzego zitandukanye gushyigikira iterambere ryabo.
Umukino uzahuza Rambura WFC na Gakenke Ladies utegerejweho no kuba umwanya wo kwibanda ku ruhare rw’abagore mu iterambere ry’umupira w’amaguru no kubashishikariza kuwitabira.









