Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye urubyiruko ko siporo ari ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, bityo ko kuyikora biteza imbere ubuzima muri rusange kuko bikomeza amagufa n’imikanya, bikongera imbaraga z’umubiri ndetse bikagabanya cyane kwiheba n’agahinda gakabije.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga imyitozo ngarukakwezi ya Karate, yanabereyemo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Ni imyitozo yari ifite insanganyamatsiko igamije gukangurira abantu gukunda siporo bakareka ibiybyabwenge, yagira iti “Siporo ni ubuzima-Gusinda si ibyacu.”
Minisitir Nsanzimana yabwiye urubyiruko ko mu kurwanya ibiyobyabwenge na siporo ibigiramo uruhare kuko ituma umubiri uhugira mu bifite akamari kuruta kuwangiza unywa ibisindisha.
Yagize ati “Siporo yubaka umubiri ikanarinda ubwonko. Yubaka ukwihangana n’ikinyabupfura biba bikenewe kugira ngo bifashe abantu kugabanya inzoga cyangwa kureka burundu inzoga n’ibiyobyabwenge.”
Yakanguriye urubyiruko n’abakuze kugira siporo umuco, abibutsa ko kugira ubuzima burangwa no gukora siporo bigabanya cyane ibyago byo kurwara no gukenera kujya kwa muganga










