Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abanyarwanda baba muri Canada no mu bindi bihugu, kwirinda no kurinda abana babo amakuru agoreka ukuri ku bibera mu Rwanda kandi bakagira n’uruhare mu kubanyomoza.
Yabibwiye abarenga 1000 bitabiriye Ihuririro ry’abanyarwanda ry’iminsi 2 ryabereye i Otawa muri Canada tariki 10-11 Ukwakira 2026, rizwi nka “Rwanda Convention.”
Senateri Evode wari uyoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye iri huriro, yashimye uburyo abanyarwanda baba muri Canada bunze ubumwe, agaruka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anabasaba kwirinda amakuru agoreka ayo mateka n’avuga ibinyoma ku Rwanda.
Yagize ati “By’umwihariko, guhakana cyangwa gupfobya Jenoside ntibigomba gufatwa nk’impaka zisanzwe cyangwa itandukaniro ry’ibitekerezo. Amateka aratwigisha ko amagambo ashobonora kubaka, ariko ashobora no gusenya.”
Yakomeje agira ati “Ni inshingano yacu twese kurinda ukuri, kukwigisha abakiri bato, no kwanga icyagarura amacakubiri aho twaba turi hose. Ikindi dusaba abanyarwanda batuye muri Canada cyangwa mu mahanga muri rusange, ni ugutanga umusanzu. Gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda, ntibisaba kuba uri mu Rwanda.”
Senateri Uwizeyimana yanagaragaje ko abajya mu mahagnga bajyanwa no guhaha, bazirikana ko bahahira Igihugu, kibitezeho kuzazana ubwenge ndetse n’ubushobozi bahakura, mu gutanga umusanzu wabo mu bubaka Igihugu, haba mu bitekerezo n’ishoramari.

Yavuze ko nawe yahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kwitabira Rwanda Day yabereye i Toronto muri Canada mu 2013, aho Perezida Kagame yahamagariye Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubumenyi n’ubushobozi bw’amafaranga gutaha bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Senateri Evode yagize ati “Perezida mu ijambo rye yaravuze ngo hari abantu bari aha, hari abahashye ubwenge, hari abahashye amafaranga. Abo byiciro bibiri turabashaka, muze dufatanye.”
Kuri iyi nshuro, Ihuriro “Rwanda Convention 2026” ryateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Canada (RCA-Canada) ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda, ryahurije hamwe abanyarwanda barenga 1,200 baturutse muri Canada, Amerika, u Rwanda n’u Burayi.
Perezida w’Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iki gihugu, Alain Patrick Ndengera yasobanuye ko iri hurira ryahawe insanganyamatsiko iganisha ku gusigasira umurage w’u Rwanda.
Ati “Iyo tuvuze umurage ntabwo biba bivuze amateka yashize gusa, biba bivuze indangagaciro zacu z’ibanze zitubumbatiye: agaciro, ubupfura n’ubumwe. Uyu murage ntabwo uwo kujya gushakira gus amu nzu ndangamurage, ahubwo ni umurage uturanga, uturimo kandi tugendana buri munsi.”
Yakomeje agira ati “Kuri twe dutuye muri diaspora ya Canada na Amerika, uwo murage twioyemeje gukomeza kuwusigasira ugashinga imizi muri twe, no mu badukomokaho.”
Ambasederi Prosper Higiro uhagarariye u Rwanda muri Canada, yavuze ko iri huriro rifite akamaro kuko rituma abanyarwanda basigasira indangagaciro n’isano bafitanye n’u Rwanda.
Ati “Kimwe mu byo iri huriro rigamije, ni ugukomez akubaka umuryango w’abanyarwanda mueri Canada, abawugize bakarushaho kumenyana, gukomeza gusigasira umuco n’indangagaciro biranga u Rwand an’abanyarwanda, no gufasha cyane cyane abakiri bato gukura bazirikana isano ikomeye bafitanye n’igihugu cyacu.”












