Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabohawagahunde Maurice, yatangaje ko ibyumba 635 byamaze kuboneka mu Mujyi wa Musanze kugira ngo bifashe abacuruzi bakoreraga mu Isoko rya GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro kubona aho basubukurira ibikorwa byabo.
Ibi biri mu ngamba inzego z’ibanze zashyizweho zo gufasha abacuruzi bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, by’umwihariko abafite ubushobozi bwo gukomeza ubucuruzi bwabo ariko bakaba bakeneye ahandi bakorera.
Guverineri Mugabohawagahunde yavuze ko ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu gushakira ibisubizo abacuruzi bahuye n’igihombo, harimo no kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibigo by’ubwishingizi byihutishe kwishyura abafite ubwishingizi.
Mugabowagahunde yabwiye RBA ko abafite ubushobozi bwo gukomeza gukora bari gufashwa kubona ibyumba by’inzu bakoreramo mu nyubako z’ubucuruzi ziri mu mujyi wa Musanze.
Yagize ati “Hari abatugezeho bavuga ko n’ubwo baguye ariko bashobora kongera gutangira badacitse intege. Turi gufatanya kugora ngo tubone aho bakorera kuko tumaze kubona ibyumba birenga 635 mu nyubako zuzuye muri uyu mujyi. Icyo dushaka ni ukwirinda ko hari n’uwakwitwaza ibi bihe agashaka kubahenda ku bijyanye n’ubukode.”
Yavuze ko icyo bari gukora ari ugusesengura ibibazo bya buri wese buri muntu agategwa bijyanye n’ibibazo n’ingaruka zatewe n’iyi nkongi y’umuriro.
Yagize ati “ icyo turi gukora nk’inzego zo hasi ni ukumva buri wese tugatega amatwi ibibazo bye hari abafite ibibazo bya miliyoni 50 Frw hari abarengejeho ariko buri wese yagize ibyago agomba gutegwa amatwi kuko hari n’abafite amadeni ya banki. Icyo turi kwihutira ni ukumenya ikibazo cya buri wese kugira ngo tumenye n’aho ubutabazi bwaturuka ariko kubyihutisha ni cyo cyambere”.
Yashimye kandi abagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi byakozwe ubwo inkongi yibasiraga inyubako y’Isoko rya Musanze rizwi nka GOICO Plaza, avuga ko byatumye nta muntu n’umwe uhitanwa na yo.
Yavuze ko mu bantu 17 bajyanywe kwa muganga nyuma y’iyi mpanuka, barimo abakomeretse n’abahungabanye, 15 bamaze gusezererwa.
Yagize ati “ Kwa muganga twari twakiriye abantu 17 bari mu byiciro bibiri; hari abantu babiri bari bakomerekejwe n’ibirahure ariko byari ibikomere byoroheje ndetse uko bose ari babiri baravuwe barataha ubu bari mu miryango bameze neza. Hari n’abandi 15 bari bahuye n’ibibazo by’ihungabana ejo ku cyumweru hari hatashye 13 ariko mu gitondo cto kuri uyu wa Mbere bambwiyeko babiri basigaye bari kugenda bamera neza.
Guverineri yagarutse ku butumwa bw’ihumure bwa Perezida Kagame avuga yabibukije ko isoko rya GOICO ryubatswe n’imbaraga z’ubufatanye, bityo ko no mu guhangana n’ingaruka z’iyi mpanuka ari ngombwa gukomeza gushyira hamwe.
Ati: “Icyari gikubiyemo gikomeye ni ukudusaba kudacika intege, tukazirikana ko GOICO kugira ngo ibeho yavuye ku mbaraga z’ubufatanye no gushyira hamwe, ubutumwa bukadusaba gukomeza gushyira hamwe.”
Guverineri kandi yatangaje ko inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye inkongi n’uko yatangiye, ashimangira ko amakuru y’ibanze azatangazwa mu gihe cya vuba.
Isoko rya GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yangiza ibicuruzwa byinshi n’inyubako z’ubucuruzi.
Imibare y’ibanze igaragaza ko ibicuruzwa byahiye bifite agaciro kagereranywa na miliyari 30 Frw, mu gihe inyubako y’isoko yo igereranywa na miliyari 17 Frw.
Kuva iyi mpanuka yabaho, inzego za Leta zakomeje gutangaza ingamba zigamije gufasha abacuruzi bahombye, zirimo kubashakira aho bakorera no kubakorera ubuvugizi kugira ngo abafite ubwishingizi bishyurwe, mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka no gusubukura ibikorwa byabo.









