sangiza abandi

Abatoza bane b’abagore babonye impamyabushobozi ya CAF A

sangiza abandi

Abagore bane babaye aba mbere mu Rwanda bahawe impamyabushobozi yo gutoza ya CAF A, nyuma yo gusozanya n’abandi batoza 19 amahugurwa y’amezi atandatu yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ku bufatanye na FERWAFA.

Aba batoza 23 bahawe ayo mahugurwa nyuma y’imyaka 9 yari amaze adatangwa kuko yaherukaga muri werurwe 2017.

Mu bagore bayihawe hairmo Dushimimana Djamila wa Rayon Sports WFC, Mukashema Consolée wa APR WFC, Umunyana Seraphine wa PSG Academy na Murekatete Hamida wa Gakenke WFC.

Abandi batoza bahawe iyi mpamyabushobozi barimo Kirasa Alain wa Gorilla FC, Rwaka Claude wa Rayon Sports WFC, Kwizera Jean Pierre wa UR FC, Nshimiyimana Hamdouni wa Marine FC, Mbarushimana Shaban wa Etoile de l’Est FC, Lomami Marcel wa Bugesera FC na Bizumuremyi Radjabu wa Rutsiro FC.

Harimo kandi Dusange Sasha wa Rayon Sports FC, Ndoli Mugisha wa Intare FC, Manirakiza Gervais wa Unity FC, Hakizimana Jean Baptiste wa Amagaju FC, Hakizimana Fidèle wa Muhazi FC, Nkotanyi Ildephonse wa Espoir FC, Nsengiyumva François wa Police WFC, Nshimiyimana Canisius wa Amagaju FC, Frederick Crebiller, Ndanguza Theonas, Mbarazi Alain na Bazirake Hamimu

Impamyabushobozi ya CAF A igaragaza urwego rw’amahugurwa y’umutoza mu mikino y’umupira w’amaguru. Aya mahugurwa afasha abatoza kongera ubumenyi mu gutegura imyitozo, gushyiraho amayeri y’umukino, gusesengura amakipe bahanganye, gucunga abakinnyi no kubafasha kunoza imikinire yabo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]