sangiza abandi

Zamalek izakina na APR yageze i Kigali yitwaje ibyo kurya no kunywa

sangiza abandi

Ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, aho ije kwitegura umukino ifitanye na APR FC.

Uyu mukino ubanza mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League, uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026.

Ubwo yageraga i Kigali, iyi kipe yagaragaye yitwaje buri kimwe cyose izakenera inaha mu Rwanda mu minsi igera kuri itatu izamara yitegura ndetse n’umunsi nyirizina w’umukino.

Ibi birimo ibijyanye n’amafunguro arimo ibyo kurya no kunywa, mu rwego kwirinda gufata ibyo batizeye neza.

Ni umuco usanzwe cyane mu makipe yo mu bihugu by’abarabu, aho usanga bitwaza ibyabo ngo hatagira uwabahumanya cyangwa akabategur amu bundi buryo  butuma batitwara neza mub mukino.

Zamalek ije i Kigali nyuma yo kugera mu ijonjora rya Kabiri mu irushanwa ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League), isezereye AS Port yo muri Djibouti, mu gihe APR FC bizakina yo yasezereye Les Aigles du Congo.

Muri iri rushanwa, aya makipe yombi amaze guhura imikino 6, aho Zamalek yatsinzemo 4, APR FC itsinda 1, zinganya 1.

Uyu mukino umwe APR FC yatsinze Zamalek, yari yawakiriye i Kigali mu 2004, aho yatsinze ibitego 4-1. APR FC ifite umukoro wo gutsinda iyi kipe kugirango ibashe kugera mu matsinda ya CAF Champions League itarageramo na rimwe.

Photos:

[fluentform id="3"]