sangiza abandi

Hateguwe ibirori byo kuzirikana uruhare rwa Mariya Yahana mu iterambere ry’umuziki nyarwanda

sangiza abandi

Umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana agiye guhabwa icyubahiro ku bw’imyaka isaga 40 amaze mu muziki nyarwanda, mu gikorwa cyateguwe na Country Records kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026, kuri Glimpse Hotel i Kigali.

Iki gikorwa kigamije kuzirikana uruhare uyu muhanzikazi yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda, binyuze mu bihangano byibanda ku gukunda igihugu, ubumwe n’ubwiyunge.

Muri iki gitaramo hazabera kandi ibiganiro bigamije gufasha abahanzi bakiri bato kungukira ku bunararibonye bwa Mariya Yohana, bakamenya ibyaranze urugendo rwe mu muziki n’amasomo bakuramo mu kazi ke.

Mariya Yohana yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Intsinzi na Inkotanyi z’Amarere, zamufashije kugeza ubutumwa bwo gukunda igihugu ku Banyarwanda batandukanye.

Mu 2007, Perezida Paul Kagame yahaye Mariya yohana umudali w’ishimwe ku ruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Abahanzi barimo Cécile Kayirebwa na Jean M. Vianney Muyango na bo bashimangiye uruhare rwa Mariya Yohana mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu kubungabunga umuziki gakondo no kuba intangarugero ku bahanzi b’ibihe bitandukanye.

Iki gikorwa kije mu rwego rwo guha agaciro abahanzi bagize uruhare mu kubaka amateka y’umuziki nyarwanda no gusigasira umurage basigiye ab’ubu n’abazaza.

Umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana agiye guhabwa icyubahiro ku bw’imyaka isaga 40 amaze mu muziki

Photos:

[fluentform id="3"]