Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nta tegeko ribuza abamotari bakorera hanze y’Umujyi wa Kigali kuhazana abagenzi, yaba ari abatwara moto zikoresha lisansi cyangwa iz’amashanyarazi, ariko ko batemerewe kuhakorera mu buryo buhoraho badafite uruhushya rubibemerera.
Ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda bwabitangaje nyuma y’uko bamwe mu bamotari, cyane cyane abakorera mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, bagaragaje ko bahura n’imbogamizi zirimo gufatirwa moto igihe bazanye abagenzi muri uyu mujyi.
Aba bamotari bavuga ko hari bagenzi babo bamaze igihe barafatiwe moto bazira kuvana abagenzi mu bice bakoreramo bakabageza i Kigali, kandi nta tegeko bazi ribibabuza.
Umwe mu bamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi, mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, yabwiye TV1 ko moto ye imaze hafi ukwezi yarafashwe, nyuma yo kujyana umugenzi i Kigali kandi yari afite uruhushya rwo gukorera mu gace ka Ruyenzi.
Ati “Maze ibyumweru bitatu moto yanjye nshya bayifashe. Si uko itari ifite ibyangombwa ahubwo bambwiye ko najyanye umugenzi i Kigali kandi mfite uruhushya rwo ku Ruyenzi. Mu Gatsata hari moto nyinshi kubera icyo kibazo kandi ntibanayifata ngo baguce 10.000 Frw ujye kuyakorera ahubwo bayifunga iminsi 30.”
Bamwe muri aba bamotari bavuga ko moto zifatirwa muri ubwo buryo ziganjemo izikoresha lisansi, kuko ngo muri iki gihe kubona uruhushya rwo kuzikoresha mu gutwara abagenzi bigoye.
Bavuga kandi ko amakuru ajyanye n’ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe gukora bayahabwa ahanini n’abashinzwe umutekano mu bice bakoreramo, bazwi nk’abasekirite b’abamotari.
Bagaragaza ko batewe urujijo no kuba batemerewe gukorera mu bice bimwe na bimwe, mu gihe bagenzi babo bakorera i Kigali bashobora kujyana abagenzi mu ntara.
Umwe muri bo yagize ati “Nta cyapa kizwi kiri kuri Nyabarongo kitubuza kuza i Kigali. Bazagishyireho tukimenye ntituzongere kurenga ku mategeko.”
Aba bamotari bavuga ko kubashyiriraho imbibi z’aho bagomba gukorera bibangamira akazi kabo, kuko imiterere yako ituma bajyana abagenzi mu bice bitandukanye bitewe n’aho bifuza kugera.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Kayigi Emmanuel, yasobanuye ko umumotari ufite ibyangombwa byose yemerewe kwinjira mu Mujyi wa Kigali, yaba atwaye moto ikoresha lisansi cyangwa iy’amashanyarazi.
Icyakora, yavuze ko buri mumotari agomba kubahiriza agace yemerewe gukoreramo, nk’uko bigaragara mu ruhushya ahabwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Yagize ati “Buri mumotari utwara moto ufite uruhushya yahawe n’Urwego Ngenzuramikorere rugaragaza aho agomba gukorera. Ubundi niba warasabye gukorera mu Karere runaka ni ho wagombye gukorera kuko iyo bitagenze gutyo bitera akavuyo n’andi makosa akorwa n’abakora uwo mwuga.”
SSP Kayigi yashimangiye ko nta kibazo gihari ku mumotari uzanye umugenzi i Kigali avuye mu kandi karere, ariko ko bitemewe kuhaguma ashaka abandi bagenzi kandi atari ho yemerewe gukorera.
Ati “Kuvuga ko hari ababuzwa kwinjira i Kigali bafite moto zitari iz’amashanyarazi ntabwo ari byo. Ibyo biremewe rwose kuhazana umugenzi nta kibazo. Ikibazo ni ukuvuga ngo uyu munsi ndabyutse reka njye gushakira amafaranga i Remera ni ho hari abantu benshi.”
Yasobanuye ko umumotari ufite uruhushya rwo gukorera mu Karere ka Kamonyi, urugero, ashobora kuzana umugenzi i Kigali, ariko ko adakwiye kuhaparika ngo atangire gushaka abandi bagenzi nk’umuntu wemerewe kuhakorera.
SSP Kayigi yibukije kandi ko gufatira moto atari cyo gihano cyonyine gishobora guhabwa abamotari barenze ku mabwiriza agenga umwuga wabo.
Yavuze ko bitewe n’ikosa ryakozwe, Polisi ishobora kuganiriza umumotari ikamugira inama cyangwa ikamuca amande, mu rwego rwo gukosora amakosa no kunoza imikorere y’abakora uyu mwuga.








