sangiza abandi

Afurika y’Epfo yacyeje u Rwanda rwayihigitse mu kwakira F1

sangiza abandi

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yacyeje Guverinoma y’u Rwanda ku bwo kwemererwa kwakira Irushanwa ryo gusiganwa mu Modoka nto rizwi nka Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 2030.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2026, Perezida Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo na yo isangiye n’u Rwanda ibyishimo byo guhabwa kwakira iri rushanwa rikomeye ku isi.

Ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame, ndetse n’abaturage b’u Rwanda, ku bw’amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix.”

Yavuze ko igihugu cye cyishimiye kuba u Rwanda rurimo kwitegura kuzahesha Umugabane wa Afurika ishema, mukwakira iri rushanwa rizabera ku kibuga cya Bugesera giteganyijwe kuzura mu ntangiriro za 2030.

Ati “Aya masezerano agaragaza ubushobozi bw’u Rwanda nk’Igihugu, ndetse n’ubw’Umugabane wa Afurika muri rusange. Afurika y’Epfo yakiriye Grand Prix ya mbere yabereye ku Mugabane wa Afurika mu 1993, ikanategura n’andi maserukiramuco akomeye ku rwego mpuzamahanga, yishimiye kuzatanga inkunga n’ubufasha ubwo ari bwo bwose izasabwa gutanga.”

Irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix, ni ikindi gikorwa gikomeye kandi cy’icyubahiro cyiyongereye ku bikorwa mpuzamahanga u Rwanda rugenda rwakira, birimo Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu muhanda ya UCI, ICC Women’s Challenge Trophy, Kongere ya FIFA yo mu 2023, irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), Inteko Rusange za FIA zo mu 2024 n’umuhango wo gutanga ibihembo by’iri shyirahamwe.

Ku wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, nibwo Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira isigarwa rya Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 2030, mu muhango wabereye muri BK Arena.

Ryaherukaga Kubera muri Afurika mu 1993, ryakirwa na Afurika y’Epfo, bari banahanganiye kuryakira kuri iyi nshuro, u Rwanda rukayihigika.

Isiganwa rya mbere rya Formula 1 rizabera mu Rwanda nyuma y’uko ikibuga cyihariye cyo gusiganwa mu modoka kizubakwa mu Karere ka Bugesera cyuzuye. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yacyeje u Rwanda rwemerewe kwakira Formula 1

Photos:

[fluentform id="3"]