sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye Ramaphosa wemeye ko Afurika y’Epfo izashyigikira u Rwanda mu kwakira F1

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wacyeje u Rwanda nyuma yo guhabwa kwakira isiganwa ry’imodoka nto (Formula 1 African Grand Prix), u Rwanda rwahawe kwakira mu myaka 10 uhereye mu 2030.

Abinyujije kuri X, Perezida Kagame yashimye Mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa kuba yemeye kuzatanga umusanzu ukenewe mu myiteguro yo kwakira iri siganwa rizabera mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Twiteguye gukorana namwe n’abandi bose bahuje natwe iyi ntego, kugira ngo iyi African Grand Prix izagende neza mu buryo bwose bushoboka, kandi tuzamure umukino wo gusiganwa mu modoka ku rundi rwego ku mugabane wacu.”

Perezida Ramaphosa, yacyeje u Rwanda mu butumwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, avuga ko Afurika y’Epfo na yo isangiye n’u Rwanda ibyishimo byo guhabwa kwakira iri rishanwa riri ku gasongero k’andi marushanwa yo gusiganwa mu modoka ku Isi.

Yavuze ko igihugu cye cyiteguye gusangiza ubunararibonye u Rwanda kuko cyaryakiriye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu 1993 ndetse ko cyiteguye kuzatanga ubufasha ku Rwanda rutahiwe mu kuryakira.

Ubuyobozi bwa Formula 1 bwatangaje ko guhera mu 2030, u Rwanda ruzakira iri rushanwa mu gihe ikibuga kizaryakira kizaba cyuzuye i Bugesera ndetse aho kizubakwa hakaba haramaze kuboneka hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa muri aka karere.

Ku wa Kabiri tairki 13 Ukwakira 2026, nibwo hatangajwe ku mugaragaro ko u Rwanda rwahawe kwakira iri siganwa ryari rimaze imyaka irenga 30 ritabera muri Afurika.

U Rwanda rwari ruhanganye na Afurika y’Epfo mu kwakira iri rushanwa ndetse birangira ruyihigitse.

Photos:

[fluentform id="3"]