sangiza abandi

Kigali FC na Gicumbi FC zaciwe amande

sangiza abandi

Urwego rugenzura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, Rwanda Premier League, rwafatiye ibihano amakipe ya Kigali FC na Gicumbi nyuma yo gukora amakosa yo guhindurira abakinnyi nimero.

Aya makosa yabaye mu mukino w’umunsi wa kane wa BK Pro League wahuje aya makipe tariki 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye Kigali FC itsinze Gicumbi FC igitego 1-0 cya Habimana Yves.

Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu naho Kigali FC ihindura nimero y’umukinnyi umwe.

Mu itangazo Rwanda Premier League yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2026, yatangaje ko kubera ayo makosa, aya makipe atubahirije ibiteganyijwe n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cyayo cya 3, bityo akaba yafatiwe ibihano.

Gicumbi yahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw mu gihe Kigali FC yahanishijwe ibihumbi 100 Frw, agomba kwishyurwa mbere y’umukino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.

Mu mabwiriza ya BK Pro League, nimero umukinnyi afite ku mwambaro we (Jersey) igomba kuba ihuye neza n’iyanditse ku rupapuro rw’umukino (Feuille de Match) rwashyikirijwe Komiseri w’umukino cyangwa umuhuzabikorwa w’umukino.

Iyo ikipe ikoresheje umukinnyi ufite nimero itandukanye n’iyanditse ku rupapuro rw’umukino, cyangwa se umukinnyi agahindura nimero umukino ugiye gukinwa nta burenganzira bwatanzwe mbere, iyo kipe icibwa amande.

Kigali FC na Gicumbi FC zaciwe amande

Photos:

[fluentform id="3"]