Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye uruhare rw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda [EAR] mu iterambere ry’Igihugu, arisaba gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka imiryango itekanye kandi ishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2026, ubwo yari mu muhango w’iyimikwa ry’Umushumba Mukuru mushya wa EAR, Musenyeri Dr. Gahima Manasseh.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko mu gihe Itorero Angilikani rimaze rikorera mu Rwand akuva mu 1925, Guverinoma ishima umusanzu waryo mu iterambere ry’Igihugu by’umwihariko mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu burezi, isanamitima, ubuvuzi n’ibindi.
Ygaize ati “ Turashimira cyane Itorero Angilikani ry’u Rwanda ko ritagarukira gusa ku kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’umwuka, ahubwo rikaba ryarakomeje no kugira uruhare runini mu rugendo rwo kwiyubaka no gusigasira icyerekezo cyiza cy’Igihugu cyacu.”
Yabwiye abayoboke iri torero ko mu cyerekezo 2050, Guverinoma yiyemeje kugeza ku Banyarwanda imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, ubukire n’iterambere rirambye ry’ubukungu.
Ati “Kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo iza Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, ndetse n’abaturage muri rusange.”
Yabahaye umukoro wo kurinda ubuzima bw’abanyarwanda, abasaba kubahiriza ibisabwa byose kugirango ibikorwa byo gusenga bikorerwa ahantu hakwiye kandi hatekanye habereye umunyarwanda mwiza.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yasabye Itorero Angilikani ry’u Rwanda [EAR], gushyira imbaraga mu kubaka imiryango itekanye kandi ishoboye.
Yagize ati”Twese icyo twifuza ni ukugira imiryango ikomeye kandi itekanye, aho abayigize barangwa n’indangagaciro nziza zibereye umunyarwanda.”
Yasabye amadini n’amatorero kunoza no kongera imbaraga mu bikorwa byo gutegura neza abagiye kubaka ingo bakurikije amategeko y’igihugu, ashimangira ko ibyo byose ari inshingano basangiye na Leta mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.










