sangiza abandi

Ikinyarwanda kiri mu ndimi zifite amakuru menshi akoreshwa na AI ku isi

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhanga ibishya n’ikoranabuhanga rigezweho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Esther Kunda, yatangaje ko Ikinyarwanda kiri ku mwanya wa kane ku Isi mu ndimi zifite amakuru y’amajwi n’inyandiko ashobora gukoreshwa mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, Kunda yavuze ko uyu mwanya ugaragaza umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu gukusanya amakuru y’Ikinyarwanda kuva mu 2018, ku bufatanye bw’abaturage n’ibigo bitandukanye.

Yasobanuye ko ayo makuru akubiyemo amagambo n’interuro byasomwe cyangwa byafashwe amajwi, bikaba bishobora gukoreshwa mu gutoza porogaramu z’ikoranabuhanga kumva, gusobanukirwa no gukoresha ururimi.

Ati “Kimwe mu bintu bishimishije twakoze ni uko Ikinyarwanda kiri mu ndimi zifite amakuru menshi yakusanyijwe. Kuva mu 2018, abaturage n’ibigo bagize uruhare mu gukusanya ayo makuru y’Ikinyarwanda. Ubu ku rwego rw’Isi, turi ururimi rwa kane mu kugira ayo makuru aboneka.”

Kunda yavuze ko kugira amakuru ahagije y’ururimi ari intambwe ikomeye mu gutuma porogaramu z’ubwenge buhangano zirushaho kurukoresha neza, aho guha abakoresha ibisubizo mu zindi ndimi gusa.

Ati “Ubwinshi bw’ayo makuru budufasha koroshya uburyo bwo kuyahuza n’ibikoresho bitandukanye by’ubwenge buhangano, bikagusubiza mu Kinyarwanda.”

Yashishikarije abakoresha porogaramu nka ChatGPT na Claude kugerageza kuziganiriza mu Kinyarwanda, bakareba uko ubushobozi bwazo bwo gusobanukirwa no gusubiza muri urwo rurimi bwagiye butera imbere.

Yagaragaje ko ugereranyije n’imyaka itatu ishize, hari impinduka mu buryo izo porogaramu zikoresha Ikinyarwanda.

Ati “Niba warazikoresheje mu myaka itatu ishize, ushobora kubona impinduka mu buryo zikoresha Ikinyarwanda neza.”

Uko amakuru y’amajwi afasha ikoranabuhanga

Amakuru y’amajwi, azwi mu Cyongereza nka voice datasets, ni amajwi y’abantu bavuga amagambo cyangwa interuro, aherekejwe n’inyandiko zigaragaza ibyavuzwe. Akoreshwa mu gutoza no kugerageza ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhindura ijwi inyandiko, kumenya amagambo umuntu avuze no gutanga ibisubizo hakoreshejwe ijwi.

Urugero, iyo umuntu abwiye AI ati “Nimenyereze uko ikirere cy’i Kigali kimeze”, ikoranabuhanga ryatojwe ku makuru y’ururimi ahagije rishobora kumva ibyo avuze, rikabisobanukirwa rigatanga igisubizo mu Kinyarwanda.

Amakuru nk’aya kandi ashobora gufasha mu gukora porogaramu zifasha abantu kubona serivisi, kwiga, gushaka amakuru no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga batabanje kwiga indimi z’amahanga.

Ubushakashatsi n’imishinga byagiye bikorwa mu Rwanda na byo byagaragaje ko gukusanya amakuru y’Ikinyarwanda ari ingenzi mu guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku majwi.

Raporo yashyizwe ahagaragara na Digital.Global, urubuga rw’imishinga y’ikoranabuhanga mu iterambere, igaragaza ko umushinga wateguwe ku bufatanye na Digital Umuganda na Mozilla Foundation watanze amakuru y’amajwi y’Ikinyarwanda arenga amasaha 2.400, muri yo arenga 2.000 akaba yari amaze kugenzurwa.

Ayo makuru aboneka ku rubuga rwa Mozilla Common Voice, rukusanya amakuru y’amajwi n’inyandiko mu ndimi zitandukanye ku bufatanye n’abaturage. Ashobora gufasha abashakashatsi n’abahanga gukora no kunoza porogaramu zikumva Ikinyarwanda, ndetse no guteza imbere ubushakashatsi ku zindi ndimi.

Photos:

[fluentform id="3"]