sangiza abandi

RMB yahawe ubwigenge n’ubwisanzure mu mikorere: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo y’ibaruramari ya Leta ihujwe n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026. Yagejejweho uko Igihembwe cy’Ihinga 2027A gihagaze, isanga ibikorwa bigeze ku ntambwe ishimishije.

Abahinzi bakanguriwe kurangiza gutegura ubutaka no gutera imbuto, ndetse no gukoresha neza kandi ku gihe imbuto z’indobanure n’ifumbire hagamijwe kongera umusaruro.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho iby’ingenzi bikubiye muri Raporo ku gipimo cy’imiyoborere na Raporo ku ishusho y’uburyo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Izo Raporo zombi zagaragaje ko igipimo cy’imiyoborere gikomeje kuba cyiza. Inama y’Abaminisitiri yasabye inzego bireba gukomeza kubakira ku byagezweho, zishyira mu bikorwa ingamba zihuriweho kandi zifite ibipimo bifatika by’ikurikiranabikorwa, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragajwe no kunoza imitangire ya serivisi n’uburyo abaturage bishimira ibibakorerwa.

RMB yahawe ubwigenge n’ubwisanzure mu mikorere

Inama y’Abaminisitiri yemeje Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB). Iki kigo cyari gisanzwe kiyobowe ku Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Ubu kizakora nk’Ikigo gifite ubwigenge n’ubwisanzure, hagamijwe kurushaho gukurikirana no kugenzura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushishikariza uruhare rw’abikorera mu kurushaho kwiyongera mu iterambere ry’ubukungu.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Uburayi.

Ni amasezerano yerekeye inguzanyo igenewe umushinga wo kubungabunga ubuzima bw’abaturage ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 5 Kanama 2026, no muri Luxembourg, ku wa 6 Kanama 2026.

Yemeje kandi umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’Ubwami bwa Oman na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro, yashyiriweho umukono i Salalah, mu Bwami bwa Oman, ku wa 08 Nzeri 2026.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano akurikira:

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Raffles Family Office Limited (RFO) yerekeye gushaka inkunga y’imishinga y’iterambere no guteza imbere ishoramari mpuzamahanga.

Yemeje kandi amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Luma & Lua yerekeye ivugurura n’imicungire by’Ikigo Mpuzamahanga cya Musanze gitegura kikanahugura abakinnnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri nº 007/24/10/TC ryo ku wa 30/09/2024 rigena imirongo ngenderwaho ikurikizwa mu gushyira mu bikorwa ihame rusange ry’imitangire y’amakuru.

Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu bakurikira:

– Madamu Helliate Rushwaya, Ambasaderi wa Repubulika ya Zimbabwe mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

– Madamu Anna Merrifield, Ambasaderi wa Repubulika ya Finland mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

– Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta

  • Madamu Mukashyaka Claudette, Umugenzuzi Mukuru
  • Bwana Kubwimana Gratien, Umugenzuzi Mukuru Wungirije

– Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

  • Madamu Nyiragwaneza Athanasie, Umukomiseri
  • Bwana Bangayandusha Viateur, Umukomiseri
  • Madamu Umuntoni Aissa, Umukomiseri

Mu bindi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 30 Ukwakira 2026 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’lbiribwa. Ibirori bizabera mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Minisitiri w’lmari n’lgenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 31 Ukwakira 2026 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzigama, hanatangizwe icyumweru cyahariwe gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira, kuva ku itariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2026.

Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2026, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ya 38 y’lbihugu bihuriye ku Masezerano ya Montreal, izahurirana n’isabukuru y’imyaka 10 hemejwe Amasezerano ya Kigali avugurura aya Montreal.

Minisitiri w’Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2026, i Kigali hazateranira Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rizwi nka “Youth Connekt Africa Summit.

Photos:

[fluentform id="3"]