sangiza abandi

Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

sangiza abandi

Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asimbuye Alexis Kamuhire wari muri izo nshingano kuva mu 2021, mu gihe Kubwimana Gratien yagizwe Umugenzuzi Mukuru wungirije asimbuye Habimana Patrick.

Bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026, iyobowe na Perezida Kagame.

Mukashyaka ni umunyamwuga mu bijyanye no kugenzura imari n’ibikorwa bya banki (Internal Audit & Banking). Afite ubunararibonye n’uburambe bw’imyaka irenga 15 mu bugenzuzi bw’imbere muri Banki (Internal Audit) ndetse n’imyaka 4 mu bugenzuzi bw’inyuma (External Audit).

Mbere yo kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka yari asanzwe ashinzwe Ubugenzuzi bw’Imari muri I&M Bank.

Yagezeho nyuma yo gukora imirimo itandukanye muri iyo banki, irimo kuba Umuyobozi ushinzwe igenzura ry’imikorere n’iyubahirizwa ry’amabwiriza (Assurance Audit Manager) ndetse n’Umuyobozi ushinzwe igenzura n’ubujyanama (Consulting Audit Manager).

Mbere yo kwinjira muri I&M Bank, yakoraga nk’umugenzuzi w’imari wigenga mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mukashyaka, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umubaruramari wabigize umwuga ufite impamyabushohozi ya ACCA (Association of Chartered Certified Accountants).

Afite ubumenyi n’ubunararibonye mu igenzura ry’imari n’ibaruramari, imiyoborere myiza, imicungire n’imikorere y’amabanki.

Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yinjiyemo, rufite inshingano yo kugenzura uko umutungo n’imari ya Leta bikoreshwa mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere imiyoborere myiza, kubazwa inshingano no gukumira inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.

Ahandi hashyizwe abantu mu nshingano ni muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Nyiragwaneza Athanasie, Bangayandusha Viateur na Umuntoni Aissa yagizwe abakomiseri.

Photos:

[fluentform id="3"]