sangiza abandi

Daddy Cassanova yatabaje RIB

sangiza abandi

Umuhanzi Manzi Kalisi Daddy, uzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kumufasha gukemura ikibazo cy’umuntu ukora akazi ko kuvanga imiziki (DJ) mu Rwanda ushinja gukoresha ibihangano bye mu kwamamaza igitaramo atabimuhereye uburenganzira.

Mu butumwa yashyize kuri X kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, Cassa yasabye RIB kumusobanurira inzira yakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Yagize ati: “Muraho RIB? Nitwa Manzi Kalisi Daddy, nkaba nkora umuziki mu buryo bw’umwuga, aho nzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi w’Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bwa Canada. Ndifuza kumenyesha RIB ikibazo cy’umu-DJ wo mu Rwanda ukoresha izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntaburenganzira namuhaye. Ni izihe nzira nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke? Murakoze.”

Mu kumusubiza, RIB yamusabye kugeza ikirego kuri sitasiyo yayo imwegereye, akajyana n’ibimenyetso byose afite, imwizeza ko izakurikirana ikibazo.

Yagize iti: “Muraho Daddy, turabashimira kuba mwatwandikiye. Turabasaba kugeza ikirego cyanyu kuri sitasiyo ya RIB ibegereye, mukajyana n’ibimenyetso mufite byose. Tuzakurikirana ikibazo cyanyu. Mushobora kandi kutuvugisha kuri telefone itishyurwa, nimero 166. Mugire umunsi mwiza!”

Cassa yashimiye RIB ku gisubizo yamuhaye, avuga ko yamaze kohereza ibimenyetso bifitanye isano n’iki kibazo. Yongeyeho ko nibiba ngombwa azaza mu Rwanda kugira ngo akurikirane uko gikemuka.

Cassa ni umuhanzi w’Umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo Ishiraniro, Imyaka itanu n’izindi.

Photos:

[fluentform id="3"]