sangiza abandi

Urubanza rwa Ndahiro Valens Papy rwasojwe mu buhuza

sangiza abandi

Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy yumvikanye n’umushoramari Ndayisenga Matherne mu buhuza, basabana imbabazi, urubanza rwari mu bujurire rushyirwaho akadomo.

Ibi byabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho Ndahiro yari aburanishijwe ku bujurire bw’Ubushinjacyaha n’uregera indishyi, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku byaha byo gutukana mu ruhame no gukwirakwiza ibihuha.

Mu buhuza, Ndahiro na Ndayisenga bemeranyije gusabana imbabazi. Umunyamategeko wa Ndahiro, Me Kalisa Kevin, yatangaje ko mu byo umukiliya we yasabwe harimo no kuvuguruza ibiganiro yakoze kuri Ndayisenga.

Yagize ati: “Ntawutsinze, ntawutsinzwe. Ubu babaye inshuti.”

Urubanza rwakomotse ku nkuru Ndahiro yakoze mu 2024, yatambutse kuri BTN TV, ivuga ku kibanza cya Ndayisenga cyo mu Murenge wa Muhima, aho abaturage bavugaga ko ibikorwa byo kugisiza byafunze inzira kandi bikanabangamira inzu zabo.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu nkuru no mu biganiro byakurikiyeho harimo amakuru atari ukuri n’amagambo yo gutukana. Ndahiro we yahakanye ibyo byaha, ashimangira ko yakoze inkuru kinyamwuga.

Ku wa 12 Kamena 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamugize umwere, ruvuga ko ibirego nta shingiro bifite. Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro, busaba ko urubanza rwongera kuburanishwa.

Mbere y’uko iburanisha ritangira kuri uyu wa 26 Ukwakira, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yasabye ababuranyi kurushaho gukoresha ubuhuza mu gukemura amakimbirane, ashimangira ko bufasha abantu kumvikana no kuzigama igihe n’amafaranga.

Mu biganiro by’ubuhuza byabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, Ndahiro yasabye ko Perezida w’urwo rukiko ari we wamuhuza n’Ubushinjacyaha ndetse na Ndayisenga.

Nyuma y’ibiganiro, Ndahiro na Ndayisenga bumvikanye, basabana imbabazi.

Urubanza rwa Ndahiro Valens Papy rwasojwe mu buhuza

Photos:

[fluentform id="3"]