Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yashyikirije Perezida wa Israel, Isaac Herzog, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye i Yeruzalemu mu Ngoro ya Perezida wa Israel, ku wa 26 Ukwakira 2026 aho Bayingana yatangiye inshingano zo guhagararira u Rwanda mu rwego rwa dipolomasi.
U Rwanda na Israel bikomeje kugaragaza ubushake bwo kurushaho kwagura umubano, haba mu bufatanye hagati ya za guverinoma no mu mibanire y’abaturage b’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye kongera gushimangirwa kuva mu 1994, ibihugu byombi bikaba bikomeje kuwagura binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye.
Mu 2016, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, naho mu 2017 Perezida Paul Kagame agirira uruzinduko muri Israel.
Muri Mata 2019, Israel yafunguye ambasade yayo i Kigali, iba intambwe ikomeye mu gushimangira umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. Muri uwo mwaka kandi, RwandAir yatangiye ingendo zitaziguye hagati ya Kigali na Tel Aviv, bigamije koroshya ingendo z’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Muri Mata 2024, Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yasuye u Rwanda yifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na byo byagaragaje umubano uhamye hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bifatatanya mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, uburezi, ubuvuzi, ingufu, umutekano n’ubwirinzi.
Mu buhinzi, Isarel yashyizeho Ikigo cy’Indashyikirwa mu Buhinzi bw’Indabo n’Ibindi Bihingwa (Rwanda-Israel Horticulture Centre of Excellence), cyashyiriweho guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buhinzi no gufasha abahinzi kunoza umusaruro.











