Madamu Jeannette Kagame n’Igikomangomakazi cyo mu Bwami bwa Maroc, Princess Lalla Asmaa, bafunguye ku mugaragaro ikigo cyihariye mu gusuzuma no kuvura indwara z’amatwi, giherereye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, kikaba ari intambwe mu kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bantu bafite ibibazo byo kutumva neza, by’umwihariko abana.
Iki kigo cyashinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc, kigamije korohereza abafite indwara z’amatwi kubona ubuvuzi bwihariye, bubafasha kongera ubushobozi bwo kumva no kunoza imibereho yabo.
Kuva hatangira ibikorwa byo kuvura muri iki kigo, abana bagera kuri 50 bamaze kuvurwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, mu gihe abandi 100 bahawe utwuma twabugenewe tubafasha kumva neza.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare byigisha Ubuvuzi, Brig Gen Dr. Eugène Ngoga, yavuze ko iki kigo kizafasha cyane cyane abana bafite ibibazo byo kutumva, kibaha amahirwe yo kubona ubuvuzi bwisumbuyeho.
Yagize ati: “Umusaruro witezwe mu buvuzi butangirwa mu kigo gisuzuma ndetse kikanavura indwara z’amatwi giherereye muri ibi Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe uzafasha abakiri bato bafite ibibazo byo kutumva.”
Brig Gen Dr. Ngoga yasobanuye ko ubu buvuzi busaba ibikoresho byihariye n’inzobere zifite ubumenyi buhagije, agaragaza ko ibikoresho byifashishwa muri iki kigo byatanzwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’Ubwami bwa Maroc.
Yongeyeho ko ibikorwa byo kuvura abana byakozwe n’inzobere zaturutse muri Maroc zifatanyije n’abaganga bo mu Rwanda, kandi ko serivisi zizakomeza gutangwa kugira ngo abana bafite ibibazo byo kutumva babone ubufasha bukenewe, harimo no guhabwa utwuma tubafasha kumva.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko gufungura iki kigo ari intambwe ishimangira ubufatanye mu buvuzi hagati y’u Rwanda na Maroc.
Yagize ati “ Iki kigo ni icyitegererezo mu Rwanda kuko kiyongeyho ubundi bushobozi aho abana barwaye indwara z’amatwi zikomeye bazajya bivuriza hano. Gifite ibikoresho biri ku rwego rwisumbuye ku buryo abana twoherezaga kujya kwivuriza hanze bagiye kujya bavurirwa imbere mu gihugu ndetse n’abo mu bihugu by’akarere bazajya baza gushaka izo serivise muri iki kigo.”
MINISANTE ivuga ko gushyiraho ikigo cyihariye cyita ku ndwara z’amatwi bizafasha mu kongera amahirwe yo kubona serivisi zo gusuzuma, kuvura no gufasha abafite ibyo bibazo, cyane cyane abana bashobora kuzahazwa n’ingaruka zo kutabona ubuvuzi ku gihe.
Nubwo iki kigo cyatashywe, u Rwanda ruracyafite ikibazo cy’umubare muke w’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zifata amatwi, amazuru n’umuhogo aho kuri ubu rufite abagera kuri 29 gusa mu gihe umubare w’abakenera ubu buvuzi ukomeje kwiyongera.
Vidéo : Dîner offert par S.E. la Première Dame, Mme Jeannette Kagame, en l’honneur de SAR la Princesse Lalla ASMAA du Maroc | Kigali, 26 octobre 2026 pic.twitter.com/7lhEF95y0H
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 27, 2026










