Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwasabye u Burusiya kongera buruse zihabwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kuhiga, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu burezi.
Amb. Nduhungirehe ari mu Burusiya, aho yitabiriye Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika iri kubera i Moscow kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Burusiya bwatanze buruse 59 ku banyeshuri b’Abanyarwanda muri uyu mwaka, ariko u Rwanda rukaba rwarasabye ko hongerwaho izindi 100.
Yagize ati: “U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifitanye imikoranire mu bijyanye n’uburezi. Uyu mwaka dufite abanyeshuri 59 baje kwiga kuri buruse, ariko tukaba twarasabye n’izindi 100.”
Hashize imyaka 6 abanyeshuri 60 barangiza amasomo y’ubuhanga muri Nukereyeli mu Burusiya buri mwaka. Bivuze ko aya masomo amaze kunyurwamo n’abanyeshuri 360.
Yakomeje avuga ko u Burusiya bunakira Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, bajyayo kwihugura no kongera ubumenyi n’ubushobozi mu myuga yabo.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko hashyizweho inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu byombi byumvikanyeho, asobanura ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusuzuma aho amasezerano byasinyanye ageze ashyirwa mu bikorwa.
U Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano wa dipolomasi n’imikoranire mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi, amahugurwa, umutekano, ikoranabuhanga, ubuvuzi, ingufu n’umuco.
Inama ya mbere ihuza u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi ku wa 23 n’uwa 24 Ukwakira 2019, iyoborwa na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, afatanyije na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) icyo gihe.
Perezida Paul Kagame na we yitabiriye iyo nama, yari igamije gushimangira umubano wa politiki n’ubukungu, guteza imbere ubucuruzi no gushyiraho uburyo bwo gukomeza ibiganiro hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika. Muri iyo nama, u Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano ajyanye n’ingufu, imibereho myiza y’abaturage n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Inama ya kabiri yabereye i Saint Petersburg ku wa 27 n’uwa 28 Nyakanga 2023. Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Dr. Nshuti Manasse, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bumenyi na siporo.
Inama ya gatatu iri kubera i Moscow aho intumwa z’u Rwanda ziyobozwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ikaba ari urubuga rwo gusuzuma imikoranire isanzweho no kurebera hamwe amahirwe mashya yo guteza imbere ubufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, harimo n’u Rwanda.








