sangiza abandi

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yasabye ko ubuvuzi bw’Abagororwa bunozwa

sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko bamwe mu bagororwa bagorwa no kubona imiti yihariye n’ubuvuzi bwisumbuye ku gihe, cyane cyane iyo bakeneye koherezwa ku bitaro bikuru cyangwa imiti itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Ibi biri mu bibazo byagaragajwe na Komisiyo mu igenzura yakoze mu magororero no mu bigo ngororamuco, nk’uko byagarutsweho ubwo yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2025/2026, ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko hari abagororwa bafite indwara zisaba imiti yihariye cyangwa ubuvuzi bwisumbuye batabibona ku gihe, bitewe n’imbogamizi zirimo gutinda koherezwa ku bitaro bikuru.

Yongeyeho ko hari imiti itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza, bigatuma bamwe mu bagororwa bagorwa no kuyibona.

Uretse ibibazo by’ubuvuzi, Komisiyo yasanze mu magororero amwe n’amwe, cyane cyane ayaranzwe n’ubucucike bwinshi, hakigaragara ikibazo cy’ibikoresho bidahagije byo gufatiraho amafunguro.

Mu gusobanura ingamba zo gukurikirana ibibazo byagaragajwe, Umurungi yavuze ko Komisiyo izakomeza gukora ubugenzuzi kugira ngo irebe niba ibyagaragaye biri gukemurwa.

Ati: “Iyo dukoze igenzura tukabonamo ibintu bitagenda, duhita tuganira n’inzego. […] tukagaragaza amategeko, ubutabera na dosiye, ariko na Polisi ko hari ikibazo gikeneye kwitabwaho.”

Yasobanuye ko Komisiyo izakomeza gusura amagororero n’ibigo ngororamuco kugira ngo ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukemura ibibazo byagaragaye no kunoza imibereho y’abagororwa.

Ku ruhande rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Depite Ayinkamiye Speciose yagaragaje ko imiryango y’abagororwa ishobora kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ibiryamirwa n’ibikoresho byo gufatiraho amafunguro, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’amagororero.

Ati: “Ahari ikibazo cy’ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho bitabugenewe mu gufata amafunguro, imiryango y’abagororwa yabigiramo uruhare ku bufatanye n’amagororero, bagafatanya gushaka ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho byo gufatiraho amafunguro.”

Nubwo hakiri ibibazo bigomba gukemurwa, raporo ya Komisiyo igaragaza ko ubucucike mu magororero bwagabanutse buva kuri 110% mu mwaka wa 2024/2025 bugera kuri 101,2% mu mwaka wa 2025/2026. Ibi bivuze ko ubucucike bwagabanutseho amanota 8,8 ku ijana.

Icyakora, kuba ubucucike bukiri kuri 101,2% bigaragaza ko umubare w’abagororwa ugikubye ubushobozi bw’amagororero ho 1,2%, bityo hakenewe gukomeza ingamba zo kunoza imibereho yabo, zirimo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kongera ibikoresho nkenerwa.

Photos:

[fluentform id="3"]